Ibikoresho utagomba kogesha vinegar

Yanditswe: 12-08-2015

Abantu benshi usanga bibwira ko kogesha ibikoresho byo mu rugo,cyane cyane ibyo mu gikoni,ibyo kubikamo ngo byose bishobora kogeshwa vinegar kugira ngo bicye ariko siko biri kuko hari bimwe bitajya biyogeshwa ahubwo bikaba byakogeshwa amazi ashyushye,kuko acide iba muri vinegar yabyangiza.

Carolyn Forte,impuguke mu bijyanye no kunoza isuku abinyujije ku rubuga goodhousekeeping asobanura ibikoresha bitagomba kogeshwa vinegar

1. koza amakaro ; si byiza ko umuntu uri gukora isuku yo mu gikoni ayakubisha vinegar ngo ayisuke no hagati y’ikaro n’irindi kuko vinegar ituma amakaro yomoka.Ni ukuvuga ko ukoresha icyo wogesha igakuba hejuru gusa kugira ngo amakaro abe akeye neza ariko ukirinda kuyikubisha hagato yayo.

2. Ahabikwa amagi ;igikoresho ubukamo amagi mabisi,ugomba kwirinda kucygesha vinegar cyangwa ngo ibe yamenekaho kuko acide ibamo yatuma ameneka cyangwa agafata kuri cya kintu kuburyo kuyakuraho byakugora kuko aba yafasheho

3. kuyogesha ipasi ; si byiza koza ipasi na vinegar,nkuko abantu bamwe bakunda kuyogesha bashaka gukuraho imyanda,kuko byangisza ibice by’imbere mu ipasi ugasanga itagifata ubushyuhe cyangwa ikaba yagira ibindi bibazo.Ugomba rero gukoresha ubundi buryo bwagenwe byo koza ipasi

Ibikoresho bikoze mu mbaho ;si byiza koza ibikoresho bikoze mu biti ukoresheje vinegar yonyine,ahubwo niba ushaka nko gukuraho ikizinga cyaba cyaragiyeho,wakoresha amazi avanze na vinegar kuko kuyikoresha yonyine yangiza bene ibyo bikoresho bigasatagurika.

Ibi nibyo bikoresho bitagomba kogeshwa vinegar kuko ibyangiza,ahubwo wakoresha amazi n’isabuni kugirango bibashe gucya neza aho gukoresha vinegar

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe