Gato zitekewe ku ipanu
Yanditswe: 12-08-2015
Hari uburyo ushobora guteguramo gato ( cake) ukoresheje ipanu mu gihe ahanini bisaba ko uba ufite ifuru.
Dore uburyo wategura iyo gato ku ipanu
Ibikoresho :
- Ifarini harama 250
- Isukari garama 30
- Amagi 2
- Agapaki k’umusemburo
- Amavuta ya beure garama 65
- Umunyu muke ufata n’intoki
- Amata cl 30
Uko bikorwa
- Fata ifarini, isukari, n’umsemburo ubishyire mu gisorori
- Ongeramo amagi wakoroze uvange
- Banza uyengeshe amavuya ya beurre natangira guhora uyasukemo uvange
- Sukamo amata uvange cyane kugirango hatazamo ibintu bitanoze neza, ubona umutsima ufashe ariko udasucyika.
- Bishyire muri frigo bimaremo isaha
- Kata duto duto urambure nkaho ugiye guteka capati ariko ukore duto
- shyira utuvuta duke ku ipanu ushyireho agace kamwe kazinze nka capati kagashya nka capati,
- Utwo wakase twose genda uduteka gutyo uko kamwe gahiye ukagereke ku kandi, ariko mbere yo gushyiraho akandi banza usigeho ubuki
- urangije bimaze guhora, sukaho ubuki hejuru cyangwa creme
- nibikonja ubikate nkuko bakata gato.
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
13 août 2015, 04:53, yanditswe na gisele karangwa
ni byiza ariko bibaye byiza wangaragariza iyo umaze gukata pancake ushyira ku ipanu mu buhe buryo ushyiramo se andi mavuta , uzimaza ku ipanu umwanya ungana gute ? Murakoze cyane
19 août 2015, 02:32, yanditswe na nana
iyo nkuru ntabwo yuzuye pe mudusobanurire neza uko babishyira ku ipanu