Gato zitekewe ku ipanu

Yanditswe: 12-08-2015

Hari uburyo ushobora guteguramo gato ( cake) ukoresheje ipanu mu gihe ahanini bisaba ko uba ufite ifuru.

Dore uburyo wategura iyo gato ku ipanu
Ibikoresho :

  • Ifarini harama 250
  • Isukari garama 30
  • Amagi 2
  • Agapaki k’umusemburo
  • Amavuta ya beure garama 65
  • Umunyu muke ufata n’intoki
  • Amata cl 30

Uko bikorwa

  1. Fata ifarini, isukari, n’umsemburo ubishyire mu gisorori
  2. Ongeramo amagi wakoroze uvange
  3. Banza uyengeshe amavuya ya beurre natangira guhora uyasukemo uvange
  4. Sukamo amata uvange cyane kugirango hatazamo ibintu bitanoze neza, ubona umutsima ufashe ariko udasucyika.
  5. Bishyire muri frigo bimaremo isaha
  6. Kata duto duto urambure nkaho ugiye guteka capati ariko ukore duto
  7. shyira utuvuta duke ku ipanu ushyireho agace kamwe kazinze nka capati kagashya nka capati,
  8. Utwo wakase twose genda uduteka gutyo uko kamwe gahiye ukagereke ku kandi, ariko mbere yo gushyiraho akandi banza usigeho ubuki
  9. urangije bimaze guhora, sukaho ubuki hejuru cyangwa creme
  10. nibikonja ubikate nkuko bakata gato.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe