Ibimenyetso byakwereka ko umukozi afata nabi umwana

Yanditswe: 13-08-2015

Hari igihe uzana umukozi wo kurera abana agatangira akunda abana ndetse ukamuha ikizere cyose ku buryo n’ibibi bakubwira kuri we uba utabyemera. Nyamara burya bishoboka ko umukozi wari umuntu mwiza yahinduka akaba mubi. Mu gihe ushidikanya ku myitwarire y’umukozi wawe uzacungire kuri ibi bimenyetso, bizakwereka ko ukeneye kuzana umusimbura.

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umwana wawe atishimiye umukozi :

Kujya kugenda umwana akarira cyane : Birasanzwe ko umwana abona ababyeyi be bagiye ku kazi bakarira ariko nubona ugiye kugenda umwana akarira cyane ku buryo budasanzwe uzamenye ko atishimira gusigarana n’umukozi. Bishoboka ko hari n’igihe umwana yanga umukozi kuko ataramumenyera ariko niba ubona byarabaye akarande jya umenya ko umwana wawe atabanye neza n’umukozi.

Umwana atangira gutinya umukozi : Niba utangiye kubona umwana atinya cyane umukozi haba hari ikitagenda hagati yabo.

Umukozi udashaka kuvuga uko birirwanye n’umwana : uko umukozi yirirwanye n’umwana ntibikwiye kuba ibanga niba ubaza umukozi uko yirirwanye n’umwana ukobana ntashaka kuvuga uko birirwanye, wamubaza aho yakomeretse ugasanga ntashaka kuvuga icyamukomerekeje, ahanini biba ari ikimenyetso ko uwo mukozi atita ku mwana cyangwa se akaba amufata nabi, akaba yamukubita se, n’ubundi buryo butandukanye yakoresha mu gufata umwana nabi.

Kudakurikiza ibyo mwavuganye : Iyo uzanye umukozi hari amategeko muba mwaravuganye y’ibyo muzagenderaho haba ku ruhande rwawe ndetse no ku ruhande rwe niba rero utangiye kubona umukozi atacyubahiriza ibyo mwavuganye, urugero niba wenda mwaravuganye ko azajya aha umwana imbuto buri munsi ugasanaga asigaye azibaha rimwe na rimwe rimwe, jya umenya ko yatangiye kukunanira.
Umwana azasubira inyuma mu mikurire anarware indwara z’umwanda : umokozi wamaze guhinduka uzasanga kubera ko atakita ku mwana ahora arwaragurika cyane cyane indwara ziterwa n’umwanda cyangwa se ugasanga arwaye indwara ziterwa no kutarya neza kandi uba wamusigiye ibyo kugaburira umwana.

Gusuzugura : hari abakozi usanga bamara kumeneyera bakoresha babo bakajya babasuzugura wamubwira nawe akagusubiza kuburyo ubona ko atakikubaha nk’unukoresha we.

Ibyo ni bimwe mu bimenyetso byerekana ko umukozi ukurera umwana akeneye kuba yahindurwa ukazana undi kuko ushobora gukomeza kwihangana ukazasanga umwana ariwe ubigendeyemo.

Gracieuse Uwadata
hifashishijwe babycenter.com
photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe