Yarantaye asanga uwo twari ducumbikiye

Yanditswe: 13-08-2015

Umubyeyi w’abana bane utarashatse ko tuvuga amazina ye yaduhaye ubuhamya by’uburyo umugabo yamutaye, ubu akaba abana n’umukobwa bari baracumbikiye mu rugo azanywe n’umugabo we, avuga ko ari mwene wabo wo mu muryango wa hafi.

Dore uko abiitubwira :

"Mu by’ukuri sinzi uko navuga agahinda natewe n’umugabo wantaye twari tumaranye imyaka irenga 20 tubanye neza mu mahoro, agatangira guhinduka aho tuzaniye umukobwa waje yiyita mwene wabo wabuze aho aba, none ubu niwe wabaye umugore w’umugabo wanjye kandi naramufatanga nk’umwana mu rugo.

Muri make nari narashakanye n’umugabo wanjye tubyarana abana 4 tubana mu mahoro, ibibazo tugirana bikaba ari bya bindi bisanzwe ariko ejo tukongera tukiyunga bigashira. Nyuma rero ya mahoro yaje kubura kuva aho tuzaniye umukobwa waje uvuga ko ari mwene wabo n’umugabo adusaba ko twamucumbikira akabasha kujya abona uko yiga kuko dutuye hafi y’ishuri yigamo.

Uwo mukobwa yaje kuba mu rugo atangiye kaminuza mufata nk’umwana w’umuryango uje unsanga ariko uko iminsi ishira nkajya mbona bafite umubano usadanzwe n’umugabo wanjye. Hari nk’igihe wajyaga kumva umugabo akansaba ko tugurira telefoni uwo mukobwa kandi agashaka ko tumugurira telefoni ihenze nanjye ntatunze, mbese ntangira kujya mbona ko rwose uwo mwana w’umukobwa yadusimbuye haba njyewe ndetse n’abana bacu.

Ntibyatinze byatangiye no kujya bigaragara mu baturanyi n’inshuti bakambwira bati witonde umugabo wawe afite umubano udasanzwe n’uriya mukobwa. Ndetse ndibuka ko umunsi umwe umugore w’inshuti yanjye yaje kumpamagara ambwira ko ababonanye binjira mu kabari, umugabo atashye mbimubajije angira umusazi ahubwo atangira kunkubita.

Byarakomeye noneho akajya anyiyenzaho, abana baba baragiye ku ishuri agataha avuga nabi kugirango ntagira icyo mubaza, namubaza ku myitwarire y’uwo mukobwa akaba arankubise.

Natumiye inshuti za hafi ngo zimfashe kumuhana ariko nabyo ntacyo byatanze ahubwo byatumaga umukobwa arushaho kunsuzugura ndetse akansuzugurira n’abana.

Igihe cyaje kugera ubwo uwo mukobwa yari ageze mu mwaka wa gatatu hari mu mwaka ushize kuko ubu aribwo ari gusoza kaminuza, nza kumenya ko atwite. Namusabye kujya iwabo akabasaba ko bamushakira icumbi kuko njye nabonaga noneho ntabasha kwihanganira agasuzuguro k’umukobwa ufite n’umwana.

Nkimubwira ibyo haciyeho nk’icyumweru, umugabo wanjye amuha amafaranga yo gukodesha inzu amugurira n’ibikoresho byose by’ibanze nza kumenya ko bishoboka ko ariwe waba waramuteye inda. Ubu noneho aho bigeze umugabo ntagitaha asigaye agenda akarara kuri iyo nshoreke ye aho azashakira akagaruka.

Ubu numva naramuzinutswe nafashe umwanzuro wo gutandukana nawe kuko n’abana banjye bamaze kumuzinukwa.

Bagore nshuti zanjye sinzi uko mwe mubana na bene wanyu mucumbikira mu rugo, ariko murage mushishoza hatazagira uwo bizagendekera nkanjye. Niba ubonye ikimenyetso gito haba ku bo mucumbikiye cyangwa se ku bakozi bo mu ngo kuko nabo basigaye batwara abagabo b’abandi, ugakeka ko bashobora kuba bafitanye umubano udasanzwe n’umugabo wawe jya ushishoza ufate umwanzuro amazi atararenga inkombe !"

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Nakundanye Numusore Ubwo Njya Kumusura Murigetoye Aramviora None Ndumva Naramuzi Nutse Kandi Murugo Baramukunda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe