Ibyakurinda kubyimba ibirenge mu gihe utwite

Yanditswe: 17-08-2015

Ababyeyi benshi iyo batwite usanga babyimba amaguru n’ibirenge kuburyo bukabije, cyane cyane iyo inda imaze kuba nkuru,mu gihembwe cya gatatu cyo gutwita ariko hari uburyo bwiza umubyeyi yabirwanya,ntabyimbe bikabije nkuko Dr.Jenny Jaque abisobanura.

  • kurya ibiribwa bikungahaye kuri potassium kuko ifasha umubiri kuringaniza amazi yo mu mubiri. Urugero ; kurya umuneke nibura umwe buri munsi.
  • kwirinda kurya umunyu mubisi mu biryo ibyo aribyo byose kabone nubwo wabirya bitaryoshe kuko bidafite umunyu uhagije,kirazira kuminjiramo umubisi.
  • kunywa amazi menshi buri munsi kuko amazi agabanya umunyu mu mubiri maze akakurinda kubyimbagana ibirenge.
  • Kwambara inkweto zo hasi kandi zitaremereye ndetse zitanahambira ibirenge,birinda ibirenge kubyimba
  • Kwishyiraho igitambaro,ipamba cyangwa ikindi kintu gikonje ku birenge,ukabikora inshuro eshatu mu cyumweru kandi ukakimazaho iminota iri hagati ya 15 na 20
  • Kwirinda kwicara umwanya munini kuko nabyo bituma ibirenge birushaho kubyimba.
  • Kwegera umuganga akagufasha mu gihe ukabije kubyimbagana.

Ibi ni ibintu bifasha umubyeyi utwite,kutabyimba ibirenge n’amaguru ku buryo bukabije kandi byaba binabyimbye bikagabanuka,nubwo uyu muhanga mu bijyanye n’imyororokere Dr. Jaque, avuga ko kubyimba ari ibisanzwe ku mugore utwite.

Source ; cafemom.com
NZIZA Paccy.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe