Ibintu umukobwa agomba gutekerezaho,igihe agiye gushyingirwa

Yanditswe: 17-08-2015

Hari ibintu byinshi, umukobwa ugiye gushyingirwa aba agomba gutekerezaho ndetse akabizirikana bikazamufasha kubaka urugo rwe, rukaba rwiza kurushaho nk’uko madamu Jacky Mukabaramba,impuguke mu bijyanye n’ubujyanama bw’ingo abisobanura.

Kwimenya no kwitekerezaho ;mbere y’uko umukobwa ajya gushinga urugo aba agomba kubanza kwimenya akitekerezaho mu mico no mu myifatire yari asanganwe mbere y’uko ajya kubaka. Hanyuma akamenya ibyo agiye guhindura no gufata ingamba z’uko azirinda ibitari bisanzwe bigenda neza mu myifatire ye,bishobora kubangamira uwo bagiye kubakana urugo

Kumenya uwo mugiye kubana ;ni byiza ko umukobwa ugiye gushinga urugo abanza akiga imico n’imyitwarire by’uwo bagiye kubana kandi akumva ko atagiye guhangana nawe cyangwa kumuhindura aribyo ashyize imbere,ahubwo ko agiye kubana nawe kandi akazabasha kumwihanganira kuko buri wese agira uko ateye.

Kumenya ibyiza byo kubaka ;umukobwa kandi agomba kujya kubaka yaramaze kumva no kumenya ibyiza byo kubaka urugo,inyungu zirimo maze akabigirira amatsiko akagenda yumva ko agiye mu munezero w’urugo,atagiye mu bibazo.

Gukunda kwitwa umugore ;ikindi kandi ni uko umukobwa akwiye kujya gushaka umugabo yaramaze kwishyiramo ko agiye kuba umugore,umufasha mu rugo kandi akumva anejejwe nabyo kuko hari bamwe usanga batabikunda

Guterwa ishema no kuzaba umubyeyi,kwitwa umubyeyi nabyo ni ishema,ari nayo mpamvu umukobwa aba agomba kugenda yiteguye ko azaba umubyeyi mu gihe runaka Imana izaba ibahaye kororoka kuko nabyo bifasha umugore kubaka no gukunda urugo rwe.

Kwikuramo ubunebwe ;umukobwa ugiye kubaka urwe,aba agomba kwibagirwa ikintu cyose cyamutera ubunebwe agakorera urugo uko bikwiye kuko ntawe aba agomba gusiganya,ahubwo akumva ko ibyo kwita ku rugo ariwe bireba.

Ibi ni ibintu umukobwa ugiye gushyingirwa aba agomba gutekerezaho ndetse akabyitoza hakiri kare kugira ngo bimufashe kuzubakka urugo rwe neza ndetse rumubere nka paradizo ya hano ku isi nkuko madamu Jacky,umujyanama w’ingo abisobanura.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe