Ntibisanzwe : Umukobwa w’isugi yakoze ubukwe na Yezu

Yanditswe: 19-08-2015

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika umukobwa w’isugi witwa Hayes Jessica wari usanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye, yakoze ubukwe bw’akataraboneka nta mugabo afite avuga ko ashyingiranywe na Yezu Kristu.

Ubu bukwe bw’akataraboneka bwitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi harimo inshuti n’abagize umuryango b’uyu mukobwa, bwabereye muri Katederali yitiriwe Immaculee Conception mu gace ka Fort Wayne muri leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu bukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru gishije aho Jessica w’imyaka 38 yahisemo kwiyegurira umwana w’Imana akaba ariwe umubera umugabo nkuko we abyivugira, yari asanzwe aba mu muryango w’abakobwa b’isugi biyeguriye ubuzima bwabo bwose gukorera Imana.

Jessica wari usanzwe ari umwarimu mu by’iyobokamana mu mashuri yisumbuye akaba avuga ko yahisemo kwegurira ubuzima bwe bwose gukorera Imana ntashyingiranwe n’umuntu wo mu isi ndetse ibi akaba yarabitekereje igihe kirekire agasanga ariwo muhamagaro we.

Kuba umuntu yahitamo kudashaka akegurira ubuzima bwe bwose gukorera Imana ni ibintu bisanzwe bimenyerewe muri Kiliziya Gatulika, gusa kuri Jessica kuba yakoresheje ubukwe bw’agatangaza ndetse akambara nk’abageni basanzwe, yambaye ikanzu yera n’agatimba kayo, nibyo byabaye ibidasanzwe bituma ubu bukwe bwitabirwa n’abantu benshi aho bari bafite amatsiko yo kureba umukobwa w’isugi washyingiranywe na Yezu ku mugaragaro

Nk’abandi bageni bose Jessica yatangaje ko yamaze igihe ahangayikishijwe n’umunsi w’ubukwe bwe ashaka ikanzu nziza y’abageni n’inkweto zijyanye n’umunsi nk’uwo uba ari umunsi udasanzwe mu buzima bwa muntu.

Jessica yavuze ko nyuma yo gukora ubukwe na Yezu azakomeza kubaho mu buzima busanzwe yari asanzwe abamamo iwabo gusa ngo icyo atazakora ni ugushyingirwa n’undi mugabo cyangwa se ngo akore imibonano mpuzabitsina.

Jessica yagize ati : “ Ntekereza ko buri wese yahamagariwe gukora ubukwe cyangwa se kugira urugo, ariko uburyo tubisohozamo nibwo butandukanye, hari abakora ubukwe nabo bashyingiranywe, ariko jye nahisemo kubukora na Kristu”

Jessica yari asanzwe ari mu bakobwa b’amasugi bagera kuri 230 biyeguriye Yezu muri Amerika ,bakazarinda bashiramo umwuka badashatse cyangwa se ngo bakore imibonano mpuzabitsina.

Source : dailymaily.co.uk
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe