Ikanzu y’ubururu

Yanditswe: 18-05-2014

Iyi kanzu ni iyo kujyana mu birori, ni nziza mu bukwe mu gihe cyo kwakira abashyitsi, ariko ishobora kwambarwa mu mihango yindi ikomeye, yajyana n’inkweto zifite talon.
Ibyo wakwambaza byasaba ko ugaragaza ririya bara ryo mu ijosi, tuvuge nk’agasakoshi gato ( urugero : envelop bags)ndetse n’urukweto rujyanye n’agasakoshi.

Amaherena yo byaba byiza abaye avanze akagaraza amabara yombi mu gihe bikunze. Ikindi byaba byiza ibirungo(make up)) umuntu yakwisiga yajyana na ririya bara ry’ubururu ryiganje, ariko ntibikabye.

Ubundi ibara ry’ikanzu rijyanye n’igihe tujyezemwo cy’izuba n’amakwe. Ushatse kuyijyana ku kazi, mu gihe wikorera( uri umuyobozi mukuru) washyiraho agakote k’umukara k’ibara ry’ijimye n’urukweto bijyanye.

N’ikanzu wajyana no ma cocktails ndetse dinner, ntisaba amaherena maremare, kugirango igaragaze ubwiza bwayo, ayo bita ibipesu yajyana neza n’iyi kanzu or silver color.
Iyi moderi yahimbwe na Colombe yerekankwe muri kigali Fashion Show ya 2012. ushaka ko agukorera nkayo wamuhamagara kuri Tel 250 722120012

Byanditswe na Nina

NB : birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe