Uburyo bwiza bwo koza frigo yazanye umugese

Yanditswe: 20-08-2015

Hari uburyo bworoheje wakoresha igihe ukora isuku ya frigo,igacya neza,umugese wose ugashiramo. Ubwo buryo kandi binayirinda kwangiza ibiribwa bibikwamo, ndetse ikazana n’impumuro nziza kuko rimwe na rimwe usanga frigo zihumura nabi kuko nyirayo atazi uko yayikorera isuku ihagije.

Bimwe mu bikoresho nkenerwa

  • Baking soda
  • Vinegar
  • Amazi ashyushye
  • Isabuni y’amazi yoza ibyombo
  • Icyogesho na eponge

Uko bikorwa

  • Banza ucomokore Frigo, kuko amashanyarazi azirana n’amazi.
  • Kuramo ibintu byose ubika muri frigo isigare nta kintu na imwe kirimo
  • Uzuza ibasi amazi ashyushye arimo n’isabuni y’ibyombo maze uyasukemo agishyushye cyane
  • Fata icyogesho ujye unyuza mu bice bihisha umwanda nko mu nguni ujyenda ukubishamo icyogesho kiriho isabuni y’ibyombo ukoresha amazi ashyushye
  • koresha baking soda nkeya n’amazi make uvange,maze ujye ushyira ku cyogesho cyangwa eponge,ugende ukuba ahantu ubona hari umugese wose ugahita uvaho.
  • ushobora kandi gukoresha vinegar nkeye ukajya usuka kuri eponge maze ugakuba ahari ingese,mu gihe nta baking soda ufite.
  • Hanaguzamo agatambaro kumutse neza kandi gafite isuku maze igume ifunguye kugeza yumutse neza ukabona gusubizamo ibibikwamo
  • Bishobotse bikore nibura inshuro imwe mu cyumweru kugira ngo urwanye umugese.

Koza frigo muri ubu buryo biyirinda kwangirika no kwangiza ibiribwa bibikwamo ndetse igahorana n’impumuro nziza.
Source ;cleanipedia

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe