Abanyamasengesho badutandukanije twarashakanye

Yanditswe: 21-08-2015

Muri iyi minsi usanga hari abatandukana kuko umwe muri bo aba yarahanuriwe n’abanyamesengesho ko umugabo cyangwa se umugore afite atari uwe.

Umubyeyi umwe byabayeho ufite abana 3 yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu umugabo we yahanuriwe ko umugore afite atari uwe bituma amara imyaka itatu yaramutaye gusa nyuma yaje kumusaba imbabazi barasubirana.

Dore ubuhamya uyu mubyeyi yaduhaye :
Ndi umubyeyi w’abana batatu, ndakijijwe nkunda gusenga n’umugabo wanjye nawe ni uko. Gusa uko gukunda gusenga kwacu navuga ko umugabo wanjye yari yakuyobeyemo aza gufata umwanzuro wo kunsiga n’abana kuko bari bamuhanuriye ko umugore afite ariwe jye, ko atari uwe”

Uko byatangiye
Mu mwaka wa 2010 twagize igihombo gikomeye mu bucuruzi twakoraga tumera nk’abataye umutwe dufata umwanzuro wo gusenga tukishyira mu Mana kuko hanze amagambo yari menshi bamwe bati umugore yayahaye abasore barahomba abandi bati umugabo yayahaye inkumi zirayarya, n’andi magambo menshi yatumaga turushaho guhungabana kandi mu by’ukuri ibyo bavugaga nta shingiro byari bifite.

Ibyo byatumye rero dufata umwanzuro wo gusenga kuko twabonaga Satani yaduhagurukiye dushobora no kuba twapfa amagambo y’abantu bikiyongera ku gihombo twari twagize.

Umugabo wanjye we yabyinjiyemo cyane ahabaye igiterane cy’amasengesho akaba ariyo, ngaho aho bakuraho inyatsi akaba yagezeyo, mbese nyine aragenda yirundirira mu masengesho ariko cyane cyane yizera abafite impano yo guhanura.

Uko bamuhanuriye ko umugore afite atari uwe n’uko batandukanye

Hari ibyo bamubwiraga ukabona bifie ishingiro kuko nanjye ndasenga kandi ubuhanuzi ndabwemera, ndetse rimwe na rimwe twajyaga tujyana. Bakadusengera bakanaduhanurira.

Umunsi umwe rero umugabo wanjye yaje kujya gusengera ahantu muri uyu mujyi wa Kigali ntari buvuge izina ryaho, uwo munsi bamubwira ko agomba gusiga umugore akagenda kuko umugore afite atari uwe, ngo kandi natumvira iryo jwi Imana izamusukaho ibyago bikomeye.

Uwo munsi yatashye atarwambaye nta nteguza, nta kubibwira umuryango, yahise agera mu rugo afata ibintu bike bishoboka arabitegura neza, amara icyumweru kimwe ashaka inzu, habura umunsi umwe ngo agende arambwira ngo Imana yamubwiye ko yari yaribeshye ko jye ntari nkwiye kuba ari jye mugore we”

Naratunguwe mubaza aho yabikuye aranyihorera, ntekereza uwo nabaza n’uwo nagisha inama numva birandenze ndamureka akora icyo yatekereje.

Yaragiye aribana ariko hari abantu bari inshuti zacu ntibari bakunze umwanzuro yafashe, ari inshuti ze za hafi nazo zamugiraga inama yo kugaruka mu rugo akabyanga, ababyeyi be bamugira inama nabo arabahakanira tugera aho turamureka ngo tuzarebe amaherezo.

Gusa muri uko guta urugo ntawe yabwiraga icyo azakora mu bihe biri imbere ,niba ateganya kuzabona uwo Imana izamuha cyangwa se niba nta mugore azashaka ibyo ntawari ubizi.

Yamaze imyaka itatu yose tubaho muri ubwo buzima ariko nta gatanya twari twarasabye, konti duhuriyeho zari zikimeze uko, yaba yahembwe akampamagara akambwira ayo nzakuraho yo gutunga abana nayo nzamusigiraho azamufasha.

Uko baje gusubirana
Hashize imyaka 2 n’igice tutabana, yageze aho akajya agaruka mu rugo akavuga ko aje gusura abana, agasaba abana ko bazaza kumusura bakajyayo. Ubwo muri ubwo buzima yamaze ari wenyine nta mugore wundi yari yarashatse.

Nyuma yageze aho aransanga ansaba imbabazi avuga ko yasanze yarahuye n’abanyamitwe kuko nyuma yo gusobanukirwa neza yamenye ko Imana itajya itanya abakundana kuko n’ubwo nta muhanuzi wabanje kuvuga ko dukwiranye twari twarabanje gufata umwanya wo gusengera urugo rwacu mbere yo kubana kuko na mbere tukiri abasore twakundanye twese dukunda gusenga.

Ubu turashima Imana kandi duhora dusabira n’abandi bashobora kuba bayobywa n’amanyamasengesho.

Ese wowe utekereza iki ku kuba umwe mu bashakanye yahanurirwa gutandukana n’umugabo cyangwa se umugore we kandi baramaze no kubyarana ?

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe