Bwa mbere abagore 2 basoje ikosi rya gisilikare rya Ranger rishoborwa na bake

Yanditswe: 21-08-2015

Kristen Griest na Shaye Haver nibo bagore ba mbere babashije gusoza ikosi rya Army Ranger School ryo mu gisilikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye nk’ibitangaza kuko ubusanzwe nta mugore cyangwa se umukobwa wari wemerewe gukora iri kosi rimara iminsi 61.

Aba bagore bakoze amateka, biteganwa ko baza kwambikwa ipeti rya ranger bakoreye muri iyo myitozo bavuyemo kuri uyu wa gatanu.

Nubwo ari ubwa mbere iri shuri rya gisirikare ryemereye abagore kujya ku ikosi byagaragaye ko nabo bashoboye kuko ku nshuro ya mbere bemerewe habonetsemo babiri bageze ku musozo mu bantu 96 .

Iri kosi Kristen w’imyaka 26 na Shaye w’imyaka 25 basoje, baritangiye ari abantu 381 n’abagore 19 none ababashije kugera ku musozo ni abagore 2 n’abagabo 94.

Abakora ikosi muri Army Ranger School bivugwa ko biba bitoroshye ko bagera ku musozo waryo kuko baba basabwa imyitozo y’ingufu kandi bakarya gake. Mu myitozo bakora harimo kwiruka cyane, gusimbuka umanuka hejuru cyane, nindi myitozo ikakaye kandi bakayikorera mu mashyamba no mu misozi ihanamye.

Kristen na Shaye batangaje ko bishimiye kuba basoje ikosi neza cyo kimwe n’abandi bari kumwe, by’umwihariko ngo biteguye ko uyu munsi wo kwambikwa ipeti rya ranger uza kuba umunsi w’umunezero no kwishimana n’abavandimwe n’isnhuti.

Source : washingtonpost.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe