Salade y’imiteja n’igitunguru

Yanditswe: 21-08-2015

Ibikoresho

  • Umufungo w’iimiteja ikiri mishya kandi iri mu rugero, itari minini cyane kandi ntibe mito cyane
  • Vinaigrette
  • Igitunguru cy’umutuku 1 kinini

Uko bikorwa

  1. Tegura vinaigrette mu gisorori kinini
  2. Ronga imiteja neza
  3. Yikureho imizi ibaho ku mpade zayo
  4. Yikatemo kabiri niba ari minini niba ari mito uyireke
  5. Yishyire mu mazi make itogote ariko wirinde ko ishya cyane
  6. Yishyire ahantu ihore cyangwa se niba wihuta uyishyire muri vinaigrette ucuguse kugeza ihoze
  7. Imiteja imaze guhora neza ukatiraho igitunguru ugitase ibizeru
  8. Ni nziza kuyigabura ikonje

Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe