Salade y’imiteja n’igitunguru
Yanditswe: 21-08-2015
Ibikoresho
- Umufungo w’iimiteja ikiri mishya kandi iri mu rugero, itari minini cyane kandi ntibe mito cyane
- Vinaigrette
- Igitunguru cy’umutuku 1 kinini
Uko bikorwa
- Tegura vinaigrette mu gisorori kinini
- Ronga imiteja neza
- Yikureho imizi ibaho ku mpade zayo
- Yikatemo kabiri niba ari minini niba ari mito uyireke
- Yishyire mu mazi make itogote ariko wirinde ko ishya cyane
- Yishyire ahantu ihore cyangwa se niba wihuta uyishyire muri vinaigrette ucuguse kugeza ihoze
- Imiteja imaze guhora neza ukatiraho igitunguru ugitase ibizeru
- Ni nziza kuyigabura ikonje
Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka