Uburyo watoza umwana w’imyaka 4 kutagira ubugugu

Yanditswe: 21-08-2015

Umwana uri mu kigero kiri gahati y’imyaka ine n’itanu ahanini akunda kuba agira ubugugu, ugasanga nko mu gihe akina n’abandi bana adashaka ko bakoresha ibikinisho bye n’ibindi bintu bikwereka ko adashaka gusangira n’abandi.

Mu gihe rero ubona ko umwana wawe adakunda gusangira n’abandi agira umutima wo kwikunda dore uko wamufasha :

Jya umwigisha gusangira n’abandi mu buryo bimushimisha : jya utoza umwana wawe nko gukina imikino ya rusange aho bisaba ko ayikina ari kumwe n’abandi bana bangana. Muhe nko kugihira indabo n’abandi bana nibazirangiza umuhe ibihembo n’abandi bana basangire.

Jya wirinda kumubwira ko yikunda mu rwego rwo kumuca intege : Iyo ubwiye umwana wawe ko agira ubugugu ukamubwira nabi ntabwo bimuhindura ahubwo birushuho gutuma akuza uwo muco wo kudatanga.

Ntukamwereke ko umushyigikiye : urugero niba umwana wawe abandi bana bamwatse igikinisho cye akarira jya wirinda kubwra abandi bana ngo” musubize igikinisho cye, umwana wanjye ntakunda umuntu ukora ku bintu bye”. Iyo uvuze gutyo bimutera kumva ko umushyigikiye agakomezanya na wa mutima we wo kudakunda gusangira n’abandi.

Gusa na none hari ubwo usanga umwana akunda kudasangira n’abandi ikintu runaka kuko ari impano ikomeye kuri we akaba ashaka kucyubaha. Urugero uzasanga umwana ufite inkweto yaguriwe na sekuru cyangwa se nyirakuru nta wundi mwana ashaka ko azikoraho.

Jya umusaba kubika ibintu adakunda gusangira n’abandi bana igihe bari kumwe : mbere y’uko umwana atangira gukina n’abandi banza umubaze ko nta kintu afite adashaka ko abandi bana baza gukoraho umusabe kuba akibitse.

Iyo hari ibyo yemera kuzana akabisangira n’abandi ageraho akabona ari byiza na bya bindi yabitse akabizana. Byaba byiza kandi ugiye usaba n’abandi bana kuzana ibyabo kugirango abone ko uko bamusangiza ibyabo ariko nawe akeneye kubaha ku bye.

Jya wubaha ibintu by’umwana wawe : Mbere yo kugira umwenda w’umwana wawe uha undi kuko wenda wamurenze cyangwa se ugatiza ikintu cye, jya ubanza umusabe uruhushya akwemerere cyangwa se aguhakanire. Ibyo bizamutoza umuco wo kubaha ibintu by’abandi.

Jya umwereka urugero rwiza : Jya ugerageza gutoza umwana wawe umuco wo gusangira, niba umuguriye ice cream umusabe ko musangira, undi munsi uyigure ari iyawe umuhamagare umubwire ko ugiye kumuhaho.

Ibi ni bimwe mu byagufasha gutoza umwana wawe kugira umuco wo gusangira n’abandi bana ndetse bikanamurinda kuzakurana umuco w’ubugugu.

Source : babycentre
Gracoeuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe