Ameenah Gurib, prezida w’Ibirwa bya Maurice

Yanditswe: 21-08-2015

Bibi Ameenah Firdaus Gurib- Fakim, kuri ubu niwe uyobora Repubulika y’ibirwa bya Maurice nyuma yuko uwari prezida Kailash Purryag avuyeho muri Gicurasi uyu mwaka. Akaba yaratsinze amatora nta mutwe wa politike abarizwamo kuko yari umukandida ku giti cye.

Mu kwezi kwa Kamena nibwo Gurib-Fakim yatorewe kuyobora Ibirwa bya Maurice. Mu Ukuboza, 2014 nibwo Ameenah yemerwe kwiyamaririza ku mwanya wo kuba prezida w’Ibirwa bya Maurice

Gurib-Fakim niwe mugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu cy’ibirwa bya Maurice, gusa na none niwe mugore wa gatatu uhawe umwanya wo kuba prezida kuko hari abandi bagore babiri bigeze kuba abaprezida b’agateganyo aribo Elizabeth II na Monique Ohsan Bellepeau

Uyu mugore ugaragara ku rutonde rw’abaprezida 10 bize amashuri ahanitse asanzwe ayobora ikigo cy’ubushakashatsi ku bihingwa byo mu gihugu cye, ndetse akaba yaranabaye umwarimu muri kaminuza ya Mauritius kuva mu 1987 kugeza 2001. Nyuma yaho yaje kuba umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi muri iyo kaminuza, kugeza muri 2004 aho yabaye vice chancellor akageza muri 2010.

Gurib Fakim kandi yanabaye umuyobozi mukuru w’inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abahanga mu bumenyi (science) muri Afrika kuva muri 2011-2014

Gurib-Fakim muri 2007 yahawe igihembo na UNESCO nk’umugore uri mu bahanga bakomeye mu bumenyi(science), hari ibihembo yahawe n’ihuriro ry’abagore b’abahanga mu bumenyi, hari icyo yahawe n’umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, hari kandi n’ibyo yagiye ahabwa na guverinoma y’ubuhinde n’Ubufaransa ku bw’uruhare yagize mu masomo y’ubumenyi.

Gurib Fakim yavutse mu mwaka w’I 1959 avukira mu birwa bya Maurice mu gace bita Surinam akurira muri Plaine Magnien ari naho yize amashuri ye abanza. Nyuma yaje gukomeza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Loreto. Gusa kaminuza yo yayize mu Bwongereza aho yayize mu bijyanye n’ubutabire(chimie/chemistry), akaba ari naho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri kaminuza ya Exeter University.

Amaze kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu 1987 nibwo yatangiye kwigisha muri kaminuza ya Mauritius

Gurib Fakim yashatse mu 1988 ashakana na Anwar Fakim w’umuganga bakaba bafitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Source : Wikipedia
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe