Sauce hollandaise
Sauce hollandaise bakunda kwita sauce béarnaise, ni isosi ikomoka mu Buholandi bakaba bayigabura ishyushye cyangwa se ikonje bitewe n’ibyo wowe ukunda.
Dore uko bategura iyo sosi n’ibikoresho bisaba :
Ibikoresho
- Umuhondo w’amagi 2 akiri mashya ( ni ukuvuga amagi atarengeje ibyumweru 2 atewe n’inkoko)
- Amavuta ya beurre garama 125
- Vinaigre cl 5
- Divayi y’umweru dl 2
- Ibitunguru 2 cyangwa se 1 kinini
- Persil
- Poivre y’imbuto
- Umunyu
Uko bikorwa
- Yengesha amavuta ya beurre uyarekere ahuntu ari bukomeze gushyuha nk’ahantu hegereye iziko
- Kata persil
- Mu isafuriya imwe teranyirizamo ibitunguru, vinaigre, divayi , persil na poivre ureke bitogote ku muriro muke
- Bimaze gutogota ho gake ubinyuza mu kayunguruzo hakavamo amazi
- Ayo mazi yamaze guhora yavange na wa muhondo w’igi ukoroge
- Bitereke ku ziko ukomeze uvange biraza kuba nka crème
- Bimaze kuba nka crème urekera kuvanga ukabikuraho ukavangamo ya mavuta ya beurre washyize ku ruhande
- Vangamo persil nshya wakase zitari za zindi watogosheje ibivange cyane
- Iyi sauce iba nziza iyo uyigabuye iri akazuyazi, ukayigaburana n’inyama, ifi cyangwa se amagi atogosheje.
Gracieuse Uwadata