Uko yitaga ku mwana we wavukanye ubumuga bw’uruhu

Yanditswe: 23-08-2015

Kubyara umwana ufite ubumuga mu muco wo hambere byafatwaga nk’umuziro ndetse abantu bagatererana uwabyaye umwana ufite ubumuga bigatuma n’umubyeyi nawe atererana umwana yabyaye. Muri iyi minsi ibyo usanga bishira kuko ari ababyeyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange bamaze gusobanukirwa ko umwana ufite ubumuga nawe afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana.

Mu buhamya twahawe n’umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu hambere bitaga nyamweru, aratubwira uburyo yamwitagaho, ingorane yahuye nazo muri ubwo buzima bwo kurera uwo mwana ndetse n’icyo asaba ababyeyi, abaturanyi n’abandi bafite aho bahurira n’abana bafite ubumuga.

Uwo mubyeyi yagize ati : “ Nkibyara bwa mbere nabyaye umwana w’umuhungu ufite ubumuga bw’uruhu bakunda kwitwa nyamweru, byabaye nk’ibintunguye mara hafi icyumweru nananiwe kubyakira nkamuha ibere numva ngononwa ariko nyuma nageza aho ndabyakira, abandi baba aribo basigarana ikibazo ahubwo njyewe nza kwisanga mukunda cyane kandi na nubu nubwo yakuze ndacyamukunda birushije uko numva nkunze abandi bana nabyaye.”

Ubwo nkimara kumubyara nakubwiye ko ntamukunze ariko nyuma bikaza guhinduka nkamwakira, ikibazo gikomeye cyje kuba ku mugabo wanjye atangira kujya antera hejuru ndetse ukabona adashaka kugira icyo atanga mu rwego rwo gufasha umwana wacu.

Yageze aho arakura bigoranye kuko nari umuhinzi bigasaba ko njya guhinga hakiri kare izuba ryaza nkaba ndatashye, iwacu twahingaga dusibirayo ubwo njye sinsubireyo nkasigara nita ku mwana, ibyo bituma umugabo ageraho avuga ko muvunisha imirimo, ngo ndi kwita ku mwana udafite icyo azatumarira”

Si umugabo gusa utaramwakiriye kuko n’umuryango waba iwanjye n’uwo ku mugabo bose wasangaga babangamiwe n’uwo mwana.

Uko kumwanga kose rero no kuntererana nkaba arijye umwitaho njyenyine kwaje gutuma numva mukunze cyane, nkamukorera ibishoboka byose, aho akuriye agejeje igihe cyo kujya ku ishuri mutangiza ishuri ariko ugasanga abarimu nabo baramwinuba kuko yabaga atabona neza ku kibaho no mu ikayi.

Nageze aho mbona kwiga bimvuna kandi nta bundi bushobozi twari dufite ubwo wasangaga iyo ari ku mpeshyi atajya ku ishuri, saa sita yava ku ishuri ikigoroba ntabone uko asubirayo bituma mfata umwanzuro mukura mu ishuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Yabaye aho agakora uturimo two mu rugo dusanzwe ariko nawe akaba umwana mwiza udasanzwe. Agakunda gukora kandi no mu ishuri yari umuhanga ni uko byabaye ibyo kubura uko ngira nkarimukuramo.

Amaze kuba ingimbi y’imyaka 17 namuguriye ahantu isambu akajya ahahinga inyanya ubwo ariko byabaga ari amahane mu rugo papa we adashaka ko yakora imirimo yo kwiteza imbere, ugasanga arashaka ko ajya kumuragirira inka kandi ari ku zuba atari bibishobore, ugasanga buri gihe mu rugo duhora dutongana dupfa Kazungu( uwo mwana niko bamwitaga)

Wa murima yarawuhinze asaruye inshuro ya mbere akuramo amafaranga ibihumbi mirongo inani, namusabye ko noneho yayabika ubutaha akazayaha abakozi akajya ajyayo agiye kureba uko bakora we akareka kwiyicisha imirimo kandi amugaye.

Byaramuhiriye indi nshuro ya kabiri noneho akuramo ibihumbi ijana na mirongo itatu. Agenda atera imbere atyo ubu ageze ku rwego rwo kuba acuruza ibyuma by’amapiece y’imodoka, sinzi amafaranga afite umubare wayo ariko ngereranije arenga miliyoni 10.

Nkurikije uko kwita ku mwana wanjye byatumye agera ku rwego rwiza, numva nasaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bavukanye ubumuga cyangwa se n’ababugize nyuma yo kuvuka kuko njyewe mu buhamya mfite nemera ko buri muntu wese yaba umuzima cyangwa se ufite ubumuga, iyo yitaweho yagera byinshi yigezaho ndetse bikagirira umumaro n’abandi barimo n’abadafite ubumuga.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe