Impamvu abasore batinya gukundana n’umukobwa witwara gihungu

Yanditswe: 23-08-2015

Hari abakobwa usanga bafite imyitwarire nk’iy’abahungu, aho bamwe baba baravutse babyifitemo kubera impamvu zitandukanye, hakaba n’abandi babyishyiramo cyane cyane iyo bageze mu gihe cy’ubwangavu. Hatitawe ku cyatumye umukobwa agira imyitwarire nk’iy’umuhungu, abasore twaganiriye batubwiye icyo batekereza ku gukundana n’umukobwa witwara nk’abasore.

Edmond ni umusore w’imyaka 27 avuga ko we atakundana n’umukobwa witwara gihungu kuko adakunda kuba yabana n’umukobwa ushaka kumutegeka.

Edmond ati : “ Kugira umukobwa witwara nk’abahungu w’inshuti ya copin copine byangora kuko sinkunda imyitwarire ya bariya bakobwa mu rukundo. Nigeze kumugira ariko wabonaga ashaka kujya antegeka mbona ntabivamo ndamukatira’

Nsanzimana ni undi musore nawe uvuga ko gukundana n’umukobwa imyitwarire y’abahungu bitoroha kuko kuri uwo mukobwa bigorana kuba umubyeyi ufite umuco w’abanyarwandakazi.

Kuri Nsanzimana uvuga ko kugira umuco w’abayanyarwandakazi habamo no kuba umubyeyi yambara neza igihe ahetse umwana we akamwubahisha, ibyo bikaba byagora wa mukobwa witwara nk’abahungu.

Nsanzimana agira ati : “ Njye ntinya gukundana n’umukobwa ufite imico y’abahungu kuko bene uwo mukobwa ahanini uba usanga yambara nk’abahungu nkibaza niba igihe yabyaye umwana agakenera kumuheka yajya yambara ya mapantaro y’abasore agaheka umwana. Ibyo bituma rero ntinya gukundana n’umukobwa uteye utyo kuko nkunda umuntu umenya ko ari umubyeyi w’umunyarwandakazi uheka umwana akambara nk’ababyeyi".

Ku rundi ruhande ariko hari abasore batangaza ko bakunda bene bariya bakobwa bagira imico nk’iy’abahungu kuko usanga batagira isoni nk’abakobwa ngo batinye kuvuga icyo bashaka.

Kalisa Simplice ni umusore uvuga ko akunda abakobwa bafite imyitwarire y’abahungu yagize ati : “ Umukobwa ufite imyitwarire y’abahungu ntako asa mu rukundo. Usanga ari wa wundi musohokana ngo ajye kwiryagagura, iyo mupanze gahunda arayubahiriza kandi ahanini bariya bakobwa usanga baba batarihinduye nkuko abandi bakobwa usanga barisize amavuta abahindura isura.”

Uko niko bamwe mu bahungu twaganiriye bavuga ku bijyanye no gukundana n’umukobwa ufite imyitwarire y’abahungu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe