Uko wagirira isuku amenyo y’umwana kuva akiyamera

Yanditswe: 24-08-2015

Abantu benshi bibwira ko umwana ugitangira kumera menyo adakorerwa isuku y’amenyo, nyamara ibyo biba ari ukwibeshya kuko umwana akorerwa isuku y’amenyo kuva iryinyo rya mbere rigitunguka. Ni muri urwo rwego tugoiye kurebera hamwe uko wakoza amenyo y’umwana kuva agitangira kuyamera kugeza agize imyaka yo kumenya kwiyogereza amenyo.

Dore uko uwo mwana akorerwa isuku y’amenyo
• Ufata agatambaro keza ukazingira ku rutoki uashyiraho umuti wo koza menyo wagenewe abana, ahanini uba ari umuti urimo fluoride nke cyane , ukagenda uhanagura iryinyo ku rundi. Ibyo bituma umwana akura afite amenyo azira umuze kuko burya hari indwara zitangira gufata amenyo y’abana kuko baba badakorerwa isuku y’amanyo.

• Uramutse udafite umuti wabugenewe wo koza menyo y’abana, ukoresha agatambaro keza gafite isuku ukagatoza mu mazi arimo umunyu ukagahanaguza ku menyo y’umwana. Ibyo bituma ya masukari umwana abana yariye ari nayo atuma za microbe zororoka abaurizwamo, za microbe zica amaenyo y’abana zikayashiririza zikaba zitakije ku menyo y’umwana.

• Ku mwana urengeje imyaka ibiri cyangwa se itatu utangira kujya umwogereza ukoresheje uburoso bworoshye bwagenewe abana kandi buto bujyanye n’ingano yo mu kanwa kabo, ukajya umwogereza amaze kurya na mbere yo kuryama. Cyo kimwe no kubana batarabasha kogerezwa hakoreshejwe uburoso nabo bogerezwamo nyuma yo kurya na mbere yo kuryama cyane cyane ukitwararika igihe barihe ibintu by’amasukari, nk’amabiscuit n’amabombo

• Ku mwana urengeje imyaka itatu kandi uko uri kumwogereza amenyo utangira kumwereka uburyo bwiza bwo koza amenyo nawe akajya abyikorera gahoro gahoro akazabimenyera. Ni byoza kwiogisha umwana ko boza amenyo bavana aho ishinya itereye bamanura, ukamumenyereza igihe cyiza cyo koza menyo, ni ukuvuga amaze kurya cyanwga se agiye kuryama.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwiza bwagufasha koza amenyo y’umwana kuva agitangira kumera amenyo kugeza amenye kwiyogereza amenyo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe