Impamvu nta gatanya yemewe iyo umwe yanduye SIDA

Yanditswe: 24-08-2015

Mu mategeko y’u Rwanda nta tegeko ririmo ryemerera gutandukanya abashakanye bashingiye ku kuba umwe mu bashyingiranywe yaba yaranduye uburwayi budakira kandi bwandura nka SIDA. Dore impamvu rero uzasanga nta gatanya yemerwa igihe umwe mu bashakanye yanduye SIDA undi akaba ari muzima.

Kwandura SIDA cyangwa se ubundi burwayi nti biri mu mpamvu za gatanya ; ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda bateganya ko umuntu yemererwa gatanya n’uwo bashakanye

kubera impamvu eshashatu arizo : kuba uwo mwashaknye yarahawe igihano cy’icyaha gisebeje cyane , ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo , guta urugo igihe cy’amezi cumi n’abiri nibura, kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushakebwabo. Cyangwa se bagatana babyumvikanye ho.

Nta kiba gihamya ko uwo muntu yanduye SIDA kubera ubusambanyi : Nubwo mu mpamvu zishobora kwemerwa kuri gatanya harimo n’ubusambanyi kandi bikaba bizwi ko ari yo nzira ahanini iganisha ku kwandura SIDA, igihe uwo mwashakanye yanduye SIDA ariko ukaba udafite gihamya ko yasambanye nta gihamya uba ufite ko yayanduye asambanye kuko hari n’ubundi buryo umuntu aba yakanduramo SIDA asadambanye.

Ashobora no kuba yaranduye inyuze mu busambanyi ariko akaba yabukoze ku gahato. Izo zose ni impamvu zatuma utamushinja ko yasamanye ukabyitwaza usaba gatanya.

Gusezerana kubana mu bibi no mu byiza : Iyo abantu basezerana haba imbere y’Imana cyangwa se mu mategeko bahamya ko bazabana mu bibi no mu byiza. Kuba rero umuntu yakandura SIDA ntibyaba impamvu yo gutandukana nawe kuko muba mwarasezeranye kubana mu bibi no mu byiza, ahubwo ibyo babyita ko ushaka kumuha akato.

Gusaba gatanya siwo muti w’ikibazo wa mbere : Hari abantu benshi bumvikana ku buryo bazajya banamo mu gihe bigaragaye ko umwe yanduye undi akaba ari muzima ntibihe rubanda ngo basabe gatanya kandi ubuzima bw’urugo bugakomeza.

Iyo mwumvikanye mushobora gushaka igisubizo hamwe mudasabye gatanya mu mategeko. Gusa kumvikana bibananiye cyangwa se uwanduye akaba ashaka kwanduza undi nibwo utinya kwanduzwa yatanga ikirego.

Izi ni zimwe mu mpamvu uzasanga mu mategeko batemera ko umuntu atandukana n’uwo bashakanye kuko yasanze yaranduye SIDA we akaba ari muzima.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe