Uko wakoresha ibumba wita ku musatsi

Yanditswe: 29-08-2015

Ibumba ry’umwimerere ni ingenzi cyane mu gufasha umusatsi w’umuntu kuba mwiza,kuwukomeza no kuwuvura imvuvu kandi ibumba niryo ryonyine ribasha kumara umwanda wose mu musatsi kurenza andi masabuni akoreshwa mu koga mu musatsi.

Imimaro y’ibumba mu musatsi :

  • Gukomeza umusatsi,rikawurinda gucikagurika
  • Kuvura imvuvu n’izindi ndwara zibasira umusatsi
  • Koza umwanda wose mu musatsi
  • Koroshya umusatsi ukomeye,ukagaragara nk’uhehereye
  • Kubyibushya umusatsi unanutse

Uko ibumba rikoreshwa mu musatsi

  • Vanga ibumba n’amazi ubipondane bimere nk’ubugari
  • Bisige mu musatsi wose.
  • kora massage umutwe wose ntihagire ahasigara.
  • Bireke bimare iminota 25
  • Mesamo n’amazi gusa,maze ukoreshe uburoso kugirango ibumba rishiremo neza
  • Koresha amazi ashyushye na shampoo
  • Reka umusatsi wumuke neza
  • Sigamo amavuta yagenewe gusiga mu musatsi

Ubu ni uburyo bwo gukoresha ibumba ry’umwimerere mu kwita ku musatsi nawe wakoresha,ushaka kugira umusatsi mwiza.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe