Isupu y’inkoko itogosheje

Hari uburyo bwiza kandi bworoshye bwo guteka isupu y’inkoko itogosheje kandi ikaba iryoshye, yujuje intungamubiri zose nta n’ingaruka n’imwe yatera ku buzima bw’umuntu, Dore uburyo uyiteka"
Ibikoresho

  • Inkoko yose
  • Litiro 2,5 z’amazi akonje
  • Sereri
  • Igitunguru 1
  • Ikiyiko cy’umunyu
  • Karoti 2 nini

uko bikoreshwa

1.Ronga inkoko mu mazi akonje,wirinde gukoresha akonje kuko ashobora kwangiza inyama maze zikaba zagira ingaruka ku buzima kuko ashyushye akuza bacteria zitera indwara nyinshi

2.Reba neza ko nta hantu nahamwe hahishe umwanda kuko ibice bimwe na bimwe by’inkoko bihisha imyanda myinshi,kandi ukoreshe amazi yonyine

3.Koresha icyuma gityaye ukatemo ibice bito bito kandi uyikureho n’ibinure byaba biyiriho.

4.Shyira mu isafuriya ugiye gutekamo maze ushyiremo za nyama z’inkoko wakasemo ntoya,ushyiremo n’umunyu.

5. Pfundikira neza mu buryo ntahanyura umwuka na hamwe,kugirango bihite bibira nibura iminota 10 maze woroshye umufuniko umwuka utangire gusohoka

6. Birekere ku muriro amasaha 2 n’iminota 15 kugira ngo inyama zibanze gushya neza

7. Katiramo igitunguru,sereri na karoti kandi ukate binini na puwaro ebyiri

8. Bireke nabyo bibanze bitogotane na za nyama indi minota 45,noneho ubigaragure usa nuvanga kugira ngo isupu ize kuba isa neza

9.Biterure ku ziko maze ubisuke mu yindi safuriya maze za nyama uzivanemo amagufa

10.Bigarure ku ziko akanya gato nyuma yo kuvanamo amagufa, kugirango ushyushye isupu,maze ubirye bigishyushye

Nguko uko wategura isupu y’inkoko itogosheje ukaba uriye neza,isupu iryoshye kandi yujuje intungamubiri zose kandi itagira icyo yangiza ku buzima bwawe.

Source ;wikihow
Nziza Paccy