Bono yifatanije n’abahanzi b’abanyafrika mu gushyigikira abagore hakoreshejwe umuziki

Yanditswe: 31-08-2015

Bono, umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya rock ukomoka muri Ireland, yifatanije n’abahanzi b’abanyafrika harimo D’banj, Diamond na Banky mu gukora ubukangurambaga bwo gushyigikira bagore bakoresheje umuziki.

Bono n’abahanzi bakunzwe cyane muri Afrika batangaje ko bagiye gusubiramo indirimbo yitwa Strong Girl, iyi ndirimbpo ikaba irimo amagambo ahamagarira abantu gushyigikira abagore bagatera imbere yakurikijwe impano zabo.

Uyu muhanzi Bono avuga ko yiteze umusaruro ugaragara mu gukoresha umuziki bavuganira abagore kuko usanga ahanini abanyapolitiki bakurikiza ibigezweho byavuzwe bagashyiraho amategeko abigendeyeho.

Umuyobozi w’ubu bukangurambaga bwiswe ONE, Sipho Moyo yavuze ko yiteze byinshi byiza kuri ubu bukangurambaga bigiye gukorwa mu ndirimbo, bakaba bizeye ko amategeko azahinduka umugore agashyigikirwa. Uyu muyobozi yongeyeho ko intego yabo ari ugukuraho ubukene burundu muri 2030.

Source : cbc.ca
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe