Ababyeyi banjye banze kunshyingira umunyamahanga

Yanditswe: 31-08-2015

Umukobwa utarashatse ko dutangaza mazina ye,aratubwira uko ababyeyi be bamuhakaniye ko badashobora kumushyingira umugabo w’umunyamahanga, kuko ngo batizeye ko uwo mugabo yazamufata neza,none bakaba bashaka ko yabana n’umunyarwanda.

Uyu mukobwa ufite imyaka 26 y’amavuko, ngo amaze imyaka 4 akundana n’umugabo w’umuzungu,ndetse bamaze no kwemeranwa kubana none ababyeyi bakaba bababereye imbogamizi.
Mu buhamya bwe ati ;’’ ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye ndi mu mwaka wa nyuma, nakundanye n’umusore w’umuzungu,tumarana igihe kirekire kuko no mu gihe nigaga muri kaminuza,twakomeje urukundo rwacu.Byaje kuba ngombwa ko mwereka ababyeyi banjye mbabwira ko ariwe mukunzi kandi twitegura kubana,maze bantera utwatsi.

Data umbyara yambwiye ko adashobora kunshyingira umugabo w’umuzungu kuko atabakunda habe na gato,kandi ngo akaba atanashaka kubona umwana we agira imico nk’iy’abazungu.Ibi yabimbwiye ansobanurira ko yabanye nabo igihe kirekire ariko atigeze yishimira imico yabo na rimwe,maze bigatuma yumva abanze ndetse akaba atakwishimira ko yabashyingira,kuko yabaye i Burayi,mu Bubiligi imyaka 5,abana n’abazungu ndetse bakorana akazi yakoreragayo,maze aza kugaruka mu Rwanda yarabanze.Ubu naramwinginze mubwiza ukuri kose ko uwo muzungu mukunda cyane, kandi ko namaze kumwemerera ko tuzabana ariko yanga kunyumva.

Nabonye ko papa abyanze burundu,numva mbuze uko mbigenza maze mbiganiriza uwo musore,mubwira ko iwacu batarumva neza ukuntu nshaka kujya kuba mu mahanga ariko sinamwerurira neza impamvu yabyo,kugira ngo bitamubabaza maze mubwira ko badashaka ko njya hanze y’igihugu.ibi nabimubwiye nk’integuza ngo ndebe uko abyakira,maze ambwira ko nawe atakwemera kuba mu Rwanda, arambwira ngo nibanga burundu nzabacike ngende.

Ku bwanjye numva ntakora ikintu kibangamiye ababyeyi banjye,kandi nanone numva nkunda cyane umukunzi wanjye ku buryo numva tutatandukana gutyo,none nabuze icyo nakora,kandi umutima wanjye uhora uremerewe,ninginze papa ngo ambabarire areke mbane n’uwo nkunda,akambwira ko ngomba gushaka undi utari umuzungu.

Kugeza ubu mama ntacyumvikana na papa kuko we ashyigikiye ko nabana n’uwo mukunzi wanjye,ahora amusaba ko yambohora akareka kumbabaza ariko akanga agatsemba. Iki kibazo mbona kigenda gikomera kuko ari jyewe mfite agahinda,mfite ubwoba bwo kubwira ukuri kose umukunzi wanjye,kandi numva nshobora no kubimubwira byose agahita anyanga burundu kandi nanone nkumva gukora ibintu bidashyigikiwe n’ababyeyi byamviramo umuvumo."

Nguko uko uyu mukobwa yabangamiwe n’umubyeyi we,yanga kuzamushyingira umugabo w’umunyamahanga,ahubwo akamubwira ko ashaka umugabo w’umunyarwanda.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • jyewe uko mbyumva !ni uko wabana ni uwo ukunda !kuko ikibazo papa wawe yagiranye n,abazungu ntibigomba kukubera umuzigo,uzatuma ubabara ubuzima bwawe bwose !Muzabane n’uwo wakunze l’amour triomphe toujuours Papa wawe namara kubona ko umeze neza bizashira !hari igihe yaba ari yo nzira yo kongera kubabarira no kubana nabo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe