Uko wakoresha ibirayi mu kwita ku ruhu

Yanditswe: 31-08-2015

Ibirayi ni kimwe mu biribwa by’ingirakamaro ku buzima bw’umuntu kuko bikungahaye ku ntungamubiri,nka vitamin c ndetse n’imyunyu ngungu ariko noneho ushobora no kubikoresha mu kwita ku ruhu cyane cyane mu maso,igihe ukeneye gukira ibiheri,iminkanyari n’amabara yo mu maso.

Uko ibirayi bikoreshwa

Iyo uhase ikirayi,ukagikuraho ibishishwa maze ukisiga amazi yacyo mu maso ukarindira iminota 15,umunyu wo mu kirayi winjira mu ruhu maze ugasohora imyanda yose,maze ukoga mu maso n’amazi meza kandi ashyushye,waba urwaye ibiheri bigakira burundu.

Iyo kandi ugira ikibazo cy’ibinure byinshi bikunda kuza mu maso’’graisses’’,ufata ibirayi bihiye neza,ugashyiramo inyanya nazo zihiye,ugakoramo uruvange maze ukarwisiga mu maso,ukabirekeraho iminota 10,maze ugahirta wogamo amazi ashyushye.

Mu gihe kandi ushaka kuvanaho amabara yo mu maso,no kugira uruhu ruhehereye,uhata ikirayi,ugafata ibishishwa byacyo ukabyisiga ahari amabara cyangwa inkovu ukabisiga nk’iminota itatu amazi yose agashira muri bya bishishwa ubundi ugakarabamo n’amazi akonje

Gukuraho iminkanyari mu maso kandi ufata ibirayi,ukabitogosa,maze amazi yabyo ukayakaraba mu maso ukoresheje gant usanzwe wiyogesha mu maso,maze ukarindira iminota 10,ukabona gukarabamo amazi ashyushye

Uku niko ushobora gukoresha ibirayi mu kwita ku ruhu rwawe,ugakiza ibiheri byo mu maso,ibinure biza mu maso.ndetse no gukuraho amabara no kugira uruhu ruhehereye bivuye mu ntungamubiri n’imyunyu ituruka mu birayi.

Source ;afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe