Ibintu abarimu batishimira ku babyeyeyi b’abana bigisha

Yanditswe: 31-08-2015

Ababyeyi bafite abana biga rimwe na rimwe bakora amakosa atuma abarimu bigisha abana babo babafata nabi bakumva batabishimiye ndetse bikaba byanagira ingaruka ku mwana umwarimu yigisha. Mukarugwiza Anonciatha, umwarimu wamaze imyaka isaga cumi n’ibiri mu mwuga w’ubwarimu aratubwira amakosa ababyei bakora bigatuma abarimu babanga :

Umubyeyi utuma umwana we adakurikiza gahunda z’abandi : Aha twavuga nk’umubyeyi utuma umwana we akererwa mu ishuri ugasanga birazwi ko ariwe uza nyuma mu ishuri, umwana ugasanga niwe uzwiho kuba adakora umukoro wo mu rugo mbese ukabona ko bisa nkaho umubyeyi adashyira imbaraga mu gushaka ko umwana agendera ku gahunda nk’abandi.

Umubyeyi udafasha umwana gukurikirana amasomo ageze mu rugo : buri mubyeyi wese aba yifuza ko umwana we yaza mu myanya ya mbere, ariko niba umubyeyi abivugisha amagambo gusa akaba nta mbaraga ashyira mu gufasha umwana igihe ari mu rugo agatekereza ko byose bizakorwa na mwarimu, bene uwo mubyeyi abarimu ntibamukunda.

Umubyeyi ugira ikibazo mu ishuri umwana yigamo akihutira kukibaza mu buyobozi bwo hejuru : birashoboka ko mu ishuri umwana wawe yigamo ryaberamo ikibazo ndetse icyo kibazo kikaba cyaba kiri hagati y’umwana na mwarimu, mu gihe kitari ikibazo gikomeye cyane, nta mpamvu yo kugishyira mu buyobozi bwo hejuru kuko umubyeyi ashobora kumvikana na mwarimu icyo kibazo kigakemuka.

Umubyeyi udashaka kuza mu kibazo cy’umwana ku ishuri : hari ababyeyi usanga basabwa n’abarimu kuza ku ishuri mu gihe babona ko umwana afite ikibazo runaka ugasanga umubyeyi we ahora atanga impamvu ko ataboneka akorereza abandi bo kumuhagararira.

Mukarugwiza yagize ati : “ Nigeze kwigisha umwana akaba afite ababyeyi badakunda kuboneka umwana akamara icyumweru kirenga ataraboneka, umwana yaransanze ansaba ko nazatumaho ababyeyi be byibura akazababonera ku ishuri kuko yumvaga abakumbuye, mbatumyeho ngo baze tubiganiro kuko byari bimaze kugera ku rwego umwana atakibasha kwiga akirirwa arira, ba babyeyi banyoherereje nyirasenge w’uwo mwana, nyuma nibwo nafashe umwanzuro wo kubishakira”

Umubyeyi ukandagiza umwarimu urwego ariho : hari ababyeyi baba bashaka kwereka abarimu ko babarenzeho, ugasanaga bene abo babyeyi batabona ko abarimu ari abafatanyabikorwa mu guha umwana uburere n’uburezi ahubwo bagahora babona umwarimu nk’umuntu ukorera amafaranga gusa aba afite inshingano agomba kuzuza kugirango abone amafaranga.

Umubyeyi wangisha abana mwarimu ; hari ababyeyi usanga batoza abana gusuzugura abarimu mu buryo butazwi. Urugero uzasanga hari ababyeyi bavugira imbere y’abana bati : “ Uriya twariganye yari umuswa ! Buriya se abasha kuvuga icyongereza neza mukumva !

Ayo magambo ameze atyo yo kwangisha abana umwarimu ntabwo aba ari meza. Niba ubonye ikosa ku mwarimu mwegere umukosore aho kumunegurira imbere y’abana bawe kandi abigisha.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe