Uko wahinduza amazina bikurikije amategeko

Yanditswe: 31-08-2015

Hari abantu usanga bitwa amazina y’amagenurano, amazina ashingiye ku moko n’andi akojeje isoni, ugasanga bisaba nyirayo kuba yayahindura. Mu gihe hari uwifuza guhindura izina, dore ibyo azakurikiza :

Guhindura amazina bwite cyangwa ay’ingereka, bitangirwa uruhusa na Minisitiri w’Ubucamanza iyo hari impamvu nyakuri bisabwe na nyir’ukwitwa amazina.

Minisitiri w’ubucamanza akimara kubona urwandiko rubisaba abimenyesha ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rw’aho asanzwe aba akaba ari na we utangaza ingingo z’ingenzi z’urwo rwandiko mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Mu mezi atatu akurikira igihe Ubushinjacyaha bwaboneye urwo rwandiko, bumenyesha Minisitiri w’Ubucamanza icyo butekereza ku miterere n’ukuri by’iryo saba ryo guhindura amazina.

Mu gihe cy’amezi atatu, uhereye ku munsi ingingo z’ingenzi z’urwo rwandiko zatangarijweho mu igazeti ya Leta ya Rububulika y’u Rwanda, buri wese ubyifuza ashobora kumenyesha Minisitiri w’ubucamanza impamvu akeka ko zabuza iryo hindura ry’amazina.

Iyo igihe kivugwa mu ngingo ya 68 kirangiye kandi nta wigeze atanga impamvu zibuza iryo hinduza cyangwa izatanzwe zikaba zitemewe, Minisitiri w’Ubucamanza ashobora, akoresheje iteka, kwemerera uwasabye guhindura amazina ye nk’uko yabisabye.

Kugira ngo ibyahinduwe ku mazina, byandikwe mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko y’ivuka, ubisaba afite igihe cy’amezi atatu cyo kubyandikisha kuva igihe iteka rya Minisitiri w’Ubucamanza ryasohokeye mu igazeti ya leta ya Repubulika y’u Rwanda. Umwanditsi w’irangamimerere amenyesha Minisitiri w’ubucamanza ibyahinduwe ku nyandiko y’amavuko y’uwasabye.

Umubare w’amafaranga atangwa kubyerekeye ihinduza ry’amazina, kimwe n’uburyo bayakira, bigenwa na Minisisitiri w’Ubucamanza.
- Uyu mubare wagenwe n’iteka rya Minisitiri nº 97/05 ryo kuwa 25.3.1992 (Igazeti ya leta.1992, urup.448, nk´uko yahinduwe n´Iteka rya Minisitiri nº 019/17 ryo kuwa 05/12/2001 (Igazeti ya Leta. nº 01, 2002).

Uwitwa izina bwite, izina ry’ingereka, ashobora kwanga ko hagira undi urikoresha igihe abona ko bishobora kumwangiriza umutungo cyangwa kumubuza amahoro.

Iyo atakiriho cyangwa adashobora kugaragaza icyo ashaka, uwo bashyingiranywe, umuzungura we na buri wese mu bamusimbuye bagira ubwo burenganzira ndetse naho ubwabo baba batitwa ayo mazina.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe