Uko waha itoto uruhu rwo mu maso ukoresheje ubuki
Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha mu gihe ufite uruhu rwumagaye mu maso kugirango rusubirane itoto yarwo. Muri ubu buryo ukoresha ubuki n’isukari, ibikoresho dusanzwe dukoresha mu buzima bwa buri munsi.
Uko bikorwa :
fata akayiko gato k’ ubuki n’ akandi k’ isukari ubivange,
karaba mu maso ,
Utihanaguye uhite ubyisiga mu maso hagitose,
sa nk’ukora massage unogereza neza ku ruhu rwo mu maso. Ubirekereho iminota 5
nyuma y iminota 5 karaba n’ amazi y’ akazuyazi
ihanagure usige amavuta asanzwe.
Iyo urangije uhita wumva uruhu rwawe rusa neza, rworoshye rufite itoto. Ushobora kujya ubikora rimwe mu cyumweru bifasha uruhu gusa neza no guhumeka.
Byanditswe na Sandrine inzobere mu kwita ku ruhu rwo mu maso (Beauty Therapist). Ukeneye indi nama cyangwa ubufasha wamuhamagara kuri tel : +250783605232 ushobora no kumwandikira kuri email : sanrun89@yahoo.fr
photo internet
Ibitekerezo byanyu
15 mai 2014, 08:13, yanditswe na Bona Marie
Ndashima rwose ukuntu mudufasha gutegura amafunguro anyuranye n’inama nziza muhora mutugira. Mwamfasha ku birebana n’indwara y’ise, Muganga yanyandikiye Comprimés na Pommade bya Nizoral ariko byanze gukira kandi iri mu mugongo gusa.
Murakoze kungira inama.
Bona Marie
17 mai 2014, 08:42, yanditswe na niyitegeka
muge,mubisobanura,birambuye
26 mai 2014, 08:06, yanditswe na cecil
mwiriwe iyi magazine twayibona dute ?
27 mai 2014, 01:25, yanditswe na Astrida
Murakoze gusura agasaro.com, iyi magazine iri kuri internet gusa, uyibona iyo wanditse www.agasaro.com, ariko turi guteganya gukora n’iri printed.
9 juin 2014, 04:02, yanditswe na mahoro
nonese ko tutabisoma go bikunde
29 juin 2014, 04:54, yanditswe na Fifi
Ndabashomiye kunama nziza muduha. Mwatugirara inama kubijyanye no kurwanya imvuvu ?
13 juillet 2014, 05:13, yanditswe na niyitegeka
muge,mubisobanura,birambuye.
24 juillet 2014, 12:13, yanditswe na delphine
nibyiza rwose ko mudufasha mu kwiyitaho ku mubiri no kuri roho
none ibijyanye no gukuraho ubwoya bwose buri muri visage ko ntabibona.
29 septembre 2014, 06:58, yanditswe na rosine
Nigute umuntu yakira imvuvu ko nkoresha amavuta yose azirwanya bikanga
29 septembre 2014, 15:14, yanditswe na Astrida
soma kuri iyo link twabyanditseho : http://agasaro.com/spip.php?article774
2 mai 2016, 02:53, yanditswe na Ntegerejimana j. Bosco.
ahubwose invuvu ziterwa n’iki ? ni bazako no kutoga mumutwe nibura buri nyuma y’madaha 24
28 juin 2016, 14:02
Imvuvu bavuze ko uvanga umushongi wigikakarubamba nuwindimu ikiyiko ikiyiko ukabivanganeza ugatsirima mumutwe kugeza kuruhu ariko wabanje kumesamo