Uko waha itoto uruhu rwo mu maso ukoresheje ubuki

Yanditswe: 15-05-2014

Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha mu gihe ufite uruhu rwumagaye mu maso kugirango rusubirane itoto yarwo. Muri ubu buryo ukoresha ubuki n’isukari, ibikoresho dusanzwe dukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Uko bikorwa :

-  fata akayiko gato k’ ubuki n’ akandi k’ isukari ubivange,
-  karaba mu maso ,
-  Utihanaguye uhite ubyisiga mu maso hagitose,
-  sa nk’ukora massage unogereza neza ku ruhu rwo mu maso. Ubirekereho iminota 5
-  nyuma y iminota 5 karaba n’ amazi y’ akazuyazi
-  ihanagure usige amavuta asanzwe.

Iyo urangije uhita wumva uruhu rwawe rusa neza, rworoshye rufite itoto. Ushobora kujya ubikora rimwe mu cyumweru bifasha uruhu gusa neza no guhumeka.

Byanditswe na Sandrine inzobere mu kwita ku ruhu rwo mu maso (Beauty Therapist). Ukeneye indi nama cyangwa ubufasha wamuhamagara kuri tel : +250783605232 ushobora no kumwandikira kuri email : sanrun89@yahoo.fr

photo internet

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe