Ibiba ku mugore utwite mu gihembwe cya mbere

Yanditswe: 02-09-2015

Iyo umugore atwite,hari ibintu agenda yibonaho atari asanzwe azi,bitwe n’impinduka ziba zije mu mubiri we,noneho kugira ngo umubiri wakire izo mpinduka ukabigaragaza mu bibazo bitandukanye umugore ashobora kugira, nkuko impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere babisobanura

1.Guhurwa no gutwarira  : umugore utwite mu mezi ya mbere agira ikibazo cyo kumva nta biryo ashaka,cyangwa agashaka kurya ibiryo bimwe ibindi ntibibe byamugera imbere,mbese ugasanga atoranya ibiryo arya.nkuko Lisa Kane umwarimu muri kaminuza y’ubuvuzi ya Michigan abishimangira ko buri mugore wese iyo atwite ahura n’icyo kibazo ndetse bamwe bikanabakomerera cyane kuburyo nta kintu na kimwe yumva ashaka.

2.kubyibuha no kugira uburyaryate mu mabere:umugore utwite inda ikiri mu mezi atatu ya mbere usanga amabere ye,agenda yiyongera buhoro buhoro kandi akababaramo imbere cyangwa akumva yashimashima ku gice cy’inyuma.

3.Kugira umunaniro:akenshi umugore utwite ahora yumva asa n’unaniwe kandi mu by’ukuri ntacyamunanije kigaragara ahubwo ari umubiri we wumva utameze neza kubera impinduka zo gutwika.

4.Kurwara Infections vaginal : iyo umugore agitwita akenshi ahita atangira kurwara indwara zikunze kwibasira imyanya ndagagitsina y’abagore,niyo mpamvu umugore wese aba agomba gufata imiti irwanya izo ndwara

5.Gukunda umugabo : mu mezi ya mbere umugore atwite,aba yifuza umugabo cyane ndetse yumva yamuhora iruhande kandi ari nako yumva akeneye gukora imibonano mpuzabitsina kuko aba afite ubushake buruta ubwari busanzwe.

6.Gutakaza ibiro : ni kenshi usanga umugore uri mu mezi ya mbere yo gutwita usanga yarananutse,kuburyo bugaragarira buri wese
Uku niko abagore benshi iyo batwite baba bameze,ubuzima bwabo usanga bwibasirwa n’ibi tumaze kubagezaho ariko ntabwo bikunze kumara igihe kirekire,ndetse ni ibintu biri rusange bitaba bikwiye guhangayitsa umugore ngo agire ubwoba nkuko Lisa Kane abisobanura.

Source ;fitpragnancy
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe