Uko wakwirinda kugirana ibibazo byerekeye umushahara n’umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 02-09-2015

Muvugane umushahara neza mbere yo gutangira akazi : si byiza ko umukozi atangira kazi atazi neza umushara azajya ahembwa nubwo waba ubanza kumuha imenyereza mwemerere umushahara runaka azahabwa igihe azaba yitwaye neza mu gihe cy’igerageza.

Mumenyeshe igihe ashobora kungezwa umushahara n’igihe ashobora kuwukatwa mbere yo gutangira : mu rwego rwo kwirinda ko umukozi wawe wo mu rugo mugirana ibibazo ku bijyanye n’uko ashaka kongezwa umushahara cyangwa se nawe ukaba ukeneye kumukata amafaranga ni ni byiza ko washyiraho umurongo gendarwaho izatuma gukatwa cyangwa se kongezwa bikorwa agatangira kazi abizi. Urugero niba umukozi umenye iteremusi umukata amafaranga ku mushahara we jya ubimumenyesha mbere.

Ni byiza kandi ko umubwira amategeko ugenderaho mu kuba wakongeza umukozi ku buryo igihe azaba yayujuje azaba yizeye ko ari bwongezwe. Urugero ushobora kuba iyo umuranye n’umukozi amezi atanu akora akazi neza aribwo umwongeza, bimumenyeshe mbere umumenyeshe nayo uzamwongeza.

Muhembere igihe : Birashoboka ko ibibazo byakeneye amafaranga bigutunguye bigatuma ugera ku itariki yo guhemba umukozi ugasanga nta mafaranga ufite aho kumubwira ko nta mafaranga ufite waguza ahandi kuko iyo umubwiye ko nta mafaranga ufite bituma akunyuzamo ijisho kandi bitari ngombwa ko abimenya.

Irinde kumwongerera akazi umutunguye : Birashoboka ko byaba ngombwa ko umukozi yongererwa imirimo yari asanzwe akora, nk’urugero ushobor agusanga umukozi yaraje gukora iwawe nta mwana ujya ku ishuri ufite yahamara iminsi ugasanga yongerewe imirimo yo kujya abanza kumutegura no kujya kumuzana ku ishuri.

Biba byiza iyo ubanje kubiganiriza umukozi ukumva ko nta kibazo bizamutwara, mukumvikana niba uzamwongeza cyangwa se azabikora nk’akazi gasanzwe. Ahanini umukozi we iyo abonye yongerewe akazi atekereza ko agiye no kongezwa umushahara.

Ibyo ni bimwe mu bizagufasha kubana neza n’umukozi mutagiranye ibibazo bijyanye n’umushahara ahabwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe