Uburyo kamere bwo kuvura ibirenge gushishuka

Yanditswe: 03-09-2015

Bijya bibaho ko umuntu agira ibirenge bikunda gushishuka bitewe n’impamvu zitandukanye ariko kandi hari uburyo bwiza wakoresha mu gihe ufite icyo kibazo, ugakira burundu kandi mu gihe gito cyane ukoresheje uburyo kamere butagira ingaruka na mbi, maze ibirenge ntibyongere gushishuka.
dore uko wabigenza :

  • 1. Ufata amazi y’akazuyazi,ugashyiramo ibirenge iminota 10,maze ugahita ubyogesha isabuni ugakoresha inzara z’intoki ugakuba munsi y’ikirenge,ukavanamo umubiri uba womaguritse mu kirenge.
  • 2. Ushobora gufata amazi y’akazuyazi litiro 2,ugasukamo ikiyiko cy’umunyu na vinaigre maze ayo mazi ukayogesha ibirenge buri munsi ugiye kuryama.
  • 3. Koga ikiyogesho gikomeye, mu birenge ukajya ugikubisha kuburyo umubiri uba wavuvutse ushiraho,ukabikora buri munsi uko ugiye koga. shobora gukoresha ibuye risennye neza ukajya uryikubisha kugira ngo ritagusatagura
  • 4. Kwambara amasogisi mu nkweto no kuyararana
  • 6. Wakoresha kandi ibishishwa by’inanasi maze ukabikubisha mu birenge bivuvuka,maze ukabikora buri joro mu gihe kingana n’icyumweru.

Ubu ni uburyo bworoheje, bwo kwita ku birenge bigira ikibazo cyo gushishuka,bikavuvuka kuburyo rimwe na rimwe Bizana n’imyate cyangwa ugasanga bikomeye.

NZIZA Paccy
Source:elcrema

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe