Amasarubeti agezweho wakwambara mu gihe cy’imvura

Yanditswe: 03-09-2015

Muri iyi minsi y’ubukonje,hari imyenda itandukanye wakwambara mu rwego rwo kurwanya imbeho harimo n’amasarubeti meza agezweho yambarwa n’abakobwa kuburyo bitakubuza kuyijyana ahariho hose cyane cyane mu gihe ugiye ku kazi mu mbeho nyinshi.

Isarubeti ya jeans ni umwenda ugezweho muri iyi minsi kandi buri wese yakwambara,ari nayo mpamvu mu bihe nk’ibi by’imvura n’imbeho wakwambara isarubeti ya jeans maze ugashyiramo ishati imbere cyangwa umupira w’amaboko maremare.

Ushobora kandi kwambara igisarubeti cy’umupira kidafite amaboko maze ukambaramo agapira gato,maze iyo sarubeti ubwayo ikazana ubushyuke kuko iba ari umupira

Wakwambara kandi isarubeti,igufashe ya pantacourt,ariko ikaba ifite amaboko maremare ameze nk’ay’ishati.

Ushobora nanone kwambara isarubeti y’umupira,itagufashe ariko ishyushye kandi ifite amaboko agera mu nkokora,maze ugashyiraho agakandara gato kugira ngo bigaragare neza

Wakwambara kandi isaubeti idoze mu mwenda wa simili cuir,ikaba igufashe kandi idafite amaboko.maze ugashyiramo ishati y’amaboko maremere

Aya ni amasarubeti ushobora kwambara mu gihe cy’imvura n’imbeho kandi ukaba wambaye neza,kuko si umwenda ugayitse nkuko bamwe bajya babivuga kuko nubusanzwe isarubeti nk’izi zigezweho ku bakobwa bazi kugendana

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe