Ingagi ziyongereyeho 26% kuva mu mwaka wa 2003 kubera amategeko yo kubungabunga ibidukikije.

Yanditswe: 04-09-2015

Mu rwego rwo gutegura umuhango wo “Kwita Izina” ku nshuro ya 11, habaye inama mpuzamahanga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ahishimiwe ko mu Rwanda hari amategeko yo kubungabunga ibidukikije.

Kuba uyu muhango wo kwita izina ari kimwe mu bikurura ba mukerarugendo bakinjiriza igihugu amadovize ni bimwe mu byagarutsweho mu nama mpuzamahanga, ndetse n’ikigega FONERWA, gitera inkunga ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, avuga ko mu myaka 7 ishize abaturage b’u Rwanda biyongereyeho 6,3% ariyo mpamvu hakenewe kubungwabungwa urusobe rw’ibinyabuzima. Avuga ko kandi u Rwanda rwashyizeho politiki yo kubibungabunga ihamye kandi inatanga umusaruro. Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase ati ;« U Rwanda rubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku mpamvu z’umuco, iz’imibereho n’iz’ubukungu. ibiribwa byacu, amazi, ibijyanye n’ingufu ndetse no kuzamuka k’urwego rw’ubukerarugendo bituruka ahanini ku rusobe rw’ibisonyabuzima bigize igihugu cyacu. Bityo bigomba kumenyekana ko hejuru ya 18%by’abadusura, baza mu Rwanda ku bukerarugendo bushingiye ku ibidukikije, ndetse bininjiriza amadovize menshi mu myaka 5 ishize ».

Minisitiri w’Intebe kandi yagarutse ku kongera amashyamba kuko kugeza ubu amashyamba ari ku buso bungana na 30 % by’ubuso bw’u Rwanda nkuko biteganyijwe mu mwaka 2020,kuko kimwe mu bifasha kwinjiriza igihugu binyuze mu bukerarugendo ni amaparike ari nayo mpamvu ku munsi w’ejo hashize, inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’Itegeko rishyiraho parike ya kane y’igihugu ariyo Gishwati-Mukura. Aya akaba ari amakuru meza yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Mu muhango wo kwita izina kandi hazabaho n’igikorwa cyo guha ishimwe bamwe mu bantu babaye indashyikirwa mu kwita ku bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije by’umwihariko. Amb.Yamina Karitanyi, ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, yagize ati “Kwita izina ntabwo tuzaba twishimira gusa abana b’ingagi 24 bavutse ahubwo ni n’umwanya wo kuzirikana no kwishimira uruhare abaturage, abacunga pariki, amatsinda ashinzwe kubungabunga ibidukikije n’abandi bagira uruhare mu gutuma ingagi ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu mashyamba bibaho neza.”

Kugeza ubu umubare w’ingagi wiyongereyeho 26,3% kuva mu mwaka wa 2003,kugera muri 2010 nkuko ibarura riheruka gukorwa ryabigaragaje,kandi u Rwanda rukaba aricyo guhugu kirangwamo ingagi nyinshi, ari nayo mpamvu ba mukerarugendo bashishikazwa no kuza kuzisura no kwitabira umuhango wo kwita izina.

Kongera kwita amazina abana b’ingagi 24 bavutse, ukaba ari umuhango uzaba tariki ya 5 Nzeri 2015, mu karere ka Musanze ho mu Kinigi, ahasanzwe habera ibirori byo kwita izina.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe