Sauce béchamel irimo ibihumyo

Sauce béchamel ubusanzwe ni isosi y’umweru ikozwe mu ifarini, amata na beurre ukagenda wongeramo ibindi bikoresho bitandukanye ariko iby’ibanze biba ari ibyo. Mu byo ushobora kongera mu sauce béchamel kandi igakomeza kuryoha harimo n’ibihumyo, akaba ariyo mpamvu twifuje kubagezaho uko mwategura iyo sauce irimo ibihumyo
Ibikoresho

  • Sauce béchamel ½ cya litiro
  • Ibihumyo garama 250
  • igitunguru
  • Amavuta ya beurre garama 60
  • Fromage zo mu bwoko bwa gruyere garama 100 zirapye

Tegura sauce béchamel :

  1. Shyira amavuta ya beurre mu isafuriya iri ku ziko ayengeremo
  2. Ongeramo ifarini uvange bimare iminota 3
  3. Ongeramo amata igice cya litiro cyangwa se umufa w’inkoko uvange wihuta kugirango isosi itaza kuzamo ibintu bitanoze neza
  4. Bireke bimare iminota 20 ku muriro muke
  5. Shyiramo umunyu na poivre ushatse washyiramo n’umuhondo w’igi ukavanga
  6. Uko bategura sauce béchamel irimo ibihumyo
  7. Tunganya ibihumyo ibikate neza
  8. Shyira amavuta ya beurre mu isafuriya ushyiremo ibihumyo
  9. Fata sauce béchamel yamaze gutegura igishyushye wongeremo fromage zirapye n’ibihumyo byumutse neza
  10. Yigabure igishyushye

Byakuwe mu gitabo cyitwa : “ la cuisine aux pays du soleil” bishyirwa mu Kinyarwanda na
Gracieuse Uwadata