Umwamikazi Elizabeth II agiye guca agahigo ko kumara igihe kirekire ku ngoma

Yanditswe: 06-09-2015

Umwamikazi Elizabeth w’Ubwongereza agiye guca agahigo ko kumara igihe kirekire ku bwamikazi kurusha abandi bose babayeho mu Bwongereza ubusanzwe ako gahigo kakaba kari gasanzwe ari ak’umwamikazi Victoria wamaze ku ngoma imyaka 63.

Kuwa gatatu tariki ya 9 Nzeli, 2015 nibwo umwamikazi Elizabeth II azaba amaze ku ngoma imyaka 63 amezi arindwi n’iminsi itatu, akazaba aciye agahigo k’umwamikazi Victoria wamaze ku ngoma imyaka 63 amezi arindwi n’iminsi ibiri.

Ubusanzwe Elizabeth II yavutse tariki ya 21 Mata, 1926 avukira i Londre mu Bwongereza se umubyara nawe wari umwami w’ubwongereza akaba ari nawe wamuraze ingoma yitwaga George VI. Elizabeth yasimbuye se ku ngoma tariki ya 6 Gashyantare 1952 ubwo George wa VI yitabaga Imana , nyuma aza kwambikwa ikamba ry’ubwamikazi mu birori by’akataraboneka tariki ya 2 Kamena, 1953.

Mu myaka yose umwamikazi Elizabeth II amaze ku ngoma, ubuzima bwe bwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye ariko ahanini akarangwa no kwitanga nkuko yari yarabisezeraniye abongereza ubwo yari afite imyaka 21 aho yagize ati : “ nemeje imbere yanyu ko ubuzima bwanjye bwose bwaba burebure cyangwa se bugufi, bwose mbushyize mu kubakorera ibyo nshinzwe no gukorera umuryango w’ibwami dukomokamo”

Source : dailymail.co.uk
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe