Amajipo ya danteri n’imyenda yo hejuru bayambarana

Yanditswe: 07-09-2015

Mu minsi ishize hari hagezweho udupira n’amkanzu bidoze mu gitambaro cya danteriariko ubunonehob amajipo adoze muri icyo gitambaro niyo agezweho cyane cyane ijipo za droite,ndetse hakaba n’imyenda yo hejuru bakunze kuyamabarana irimo amashati n’udupira bigezweho.

Abenshi bakunze kwambara ijipo ya droite iri kuri taye,igera mu nsi y’amavi maze bakambaraho ishati ya blouse y’amaboko maremare,bagatebeza.

Ubundi kandi hari uwambara ijio ya droite,kandi ya danteri nayo igera munsi y’amavi,maze agashyiraho agashati gataratse hasi nako ka danteri kadafite amaboko.

Abandi kandi bambara ijpo nayo ya droite igera munsi y’amavi,maze akambaraho agapira k’akabodi gafite amaboko magufi kandi bakambara batebeje.

Hari kandi uwambara ijipo ya danteri ya droite maze agashyiraho n’agapira gato k’amaboko agera mu nkokora nako kadoze mu gitambaro cya danteri

Hari kandi uwo usanga yambaye ijipo ya mini ya droite nayo ya danteri maze akambaraho agashati gasanzwe ariko kadafite amaboko gakoze nk’isengeri

Aya ni amajipo agezweho muri iyi minsi,nyuma yuko hari hamaze igihe hagezweho amakanzu n’udupira bidoze muri danteri.Gusa umwihariko w’iyi jipo ni uko abayambara bayatebejemo imyenda yo hejuru kuko nibwo bigaragara neza

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe