Dore uko abasore bafata abakobwa babiteretera

Yanditswe: 07-09-2015

Rimwe na rimwe usanga abakobwa bo muri iyi minsi,baramaze kujijuka ku buryo iyo yakunze umuhungu ashobora gutinyuka akabimubwira ndetse akanamutereta,ariko usanga abasore batabyumva kimwe ndetse abenshi bahamya ko umukobwa witeretera umuhungu batamushira amakenga bakamufata nk’uwataye umuco.

Bamwe mu basore twaganiriye dore icyo babivugaho.

Emmanuel ni umwe mu basore batumva na rimwe ukuntu umukobwa afata umwanzuro wo gutereta umuhungu.Ati ;’’ jyewe siniyumvisha ukuntu umukobwa yaza akambwira ko ankunda,akansaba urukundo,maze nanjye nkamwemerera.Ahubwo mbonye anyiteretera nagira ubwoba ko hari ikindi anshakaho kitari urukundo kuko ibyo ntibisanzwe mu muco wacu.’’

Uwitwa Fiston nawe ati ;’’Jyewe umukobwa ansabye urukundo nahita mbona ko nta soni agira ndetse nanakeka ko ari indaya kuko ubusanzwe biragoye ko umukobwa aba ariwe utereta umuhungu,cyeretse abaye atari umunyarwandakazi wenda nakumva ko iwabo abakobwa batereta abahungu.’’

Janvier we ati ;’’ kuba nakwemerera umukobwa urukundo yansabye,byaterwa n’uburyo yabimbwiyemo, kuko hari ubwo umukobwa agukunda maze akajya agukorera ibikorwa byiza bibikwereka kandi akabikora mu kinyabupfura,maze nawe nk’umuhungu wabona urukundo akwereka ukaboneraho ukaba wakwisanga mu rukundo ariko nabwo atari we wabikuye mu kanwa ke ngo agusabe ko mukundana,aha ho birashoboka.’’

Naho Alex we siko abibona,avuga ko abonye umukobwa amwiteretera byamutera umwete wo guhita amwemerera urukundo kuko bene uwo mukobwa aba ari intwari cyane kubona yaba atinyutse kubimubwira.Ati ;’’ ku bwanjye numva namwemerera kuko nta kosa aba akoze kandi aba ari intwari cyane gutinyuka kuvuga ikimurimo.Ibyo rero ni nk’uko nanjye namusaba urukundo.’’

Ibi nibyo abasore batandukanye bavuga ku bakobwa usanga biteretera abahungu bakabasaba urukundo,aho abenshi babifata nko guta umuco abandi bakabifata nk’ibisanzwe. Ibi rero birerekana ko umukobwa washaka gutereta umuhungu, byaba byiza abanje akamenya imyumvire ye ku bintu nkibyo kugirango amenye niba yabikora cyangwa yabyihorera.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe