Ibiribwa birinda umugore kwibasirwa na kanseri y’amabere

Yanditswe: 09-09-2015

Mu gitabo cyanditswe na David Servan Schreiber yise ‘’Anticancer sur la relation entre cellules cancéreuses et aliments’’ kigaragaramo ibiribwa bitagomba kubura mu mafunguro,birinda umugore kwibasirwa n’iyi kanseri,dore ko muri iyi minsi usanga abagore bakunze kwibasirwa na kanseri zifata amabere

Muri iki gitabo bivugwa ko ibiribwa cyane cyane ibinyampeke ndetse n’ibiribwa bidafite amasukari menshi ari bimwe mu birinda kurwara iyi kanseri ariko cyane cyane ibi bikurikira

Ibiribwa umugore agomba kurya kenshi

- Umugati ukoze mu binyampeke bitandukanye nibura by’ubwoko bugera kuri bune,ukawurya buri munsi uba wigabanyiriza ibyago byo kurwara iyi kanseri
- kurya umutsima cyangwa ubugari bw’amafu y’umweru,nabyo ni kimwe mu brinda kanseri y’amabere
- kurya umuceri w’umweru kuburyo utabura mu mafunguro y’umugore ya buri munsi
- kunywa igikoma cy’ingano cyangwa umutsima wazo
- kunywa tanawizi mu cyayi,ndetse n’icyayi cya thé vert,ndetse ntiwiyibagize gukamuriramo indimu,buri munsi nabyo bituma utarwara iyi kanseri y’amabere
- Kurya nibura urubuto rumwe nyuma yo gufata amafunguro cyangwa ukarya shokola imwe

Ibi nibyo biribwa by’ingenzi birinda umugore kwibasirwa na kanseri y’amabere nkuko iki gitabo kibisobanura mu bushakashatsi bwakozwe na David Servan Schreiber,aho avuga ko umugore ubasha kubona aya mafunguro buri munsi adashobora kurwara iyi kanseri.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe