Ibyamubabazaga mu myaka 12 yamaze atabyara

Yanditswe: 09-09-2015

Umubyeyi w’abana 2 yaduhaye ubuhamya ku bibazo yanyuzemo mu myaka 12 yamaze yarashatse ariko atabyara, akaba yaratubwiye ibyamukomeretsaga byaba ibyo yabaga atekereza kuri we ndetse n’ibyo abandi bamubwiraga, ibi akaba yarabitubwiye mu rwego rwo gusaba abantu kujya bitonda mu magambo babwira imiryango itagira abana kubera kutabyara.

Yagize ati : nashakanye n’umugabo wanjye mu mwaka w’1987 umwaka urashira undi urataha nta mwana kugeza ubwo tumara imyaka 12 yose tutarabyara. Nkuko wansabye rero kwibanda ku byo abantu bambwiraga nkababara ndetse n’ibyo nanjye natekerezaga iyo nabonaga abandi bafite abana njye ntawe, reka mpere ko byo njye natekerezaga iyo nabonaga abafite abana njye ntabafite.

Ubuzima bwo kwitekerezaho cyane no kumva ngiriye ishyari abo nabonaga bafite abana nabubayemo cyane mu myaka itatu ya mbere nkimara gushaka kuko nashatse numva nshaka umwana naranabakundaga cyane na nubu ndabakunda.

Kubona umwana nkumva umutima wanjye urababaye ntibyanzagamo ngo numve mbafitiye ishyari bimwe byo bavuga ko abagore batabyara bagirira ishyari ababyaye ahubwo njye nahitaga ntangira kuburanya Imana mu mutima nkayibaza icyo nacumuye gituma abandi bishimira kuba bafite abana ariko njye nkaba ntamufite.
amagambo abandi bantu bambwiraga akankomeretsa yo ni menshi gusa hari nkayo nibuka cyane kuko yankomerekeje cyane ndayakubwira nkoresheje ingero zagiye zimbaho

Ndibuka umunsi umwe nari ndi mu mudoka mva ku kazi umugore twari twicaranye umwana we ararira cyane kuko hari yashyushye maze uwo mubyeyi aravuga ngo : “
Burya abantu batabyara baratomboye, kubyara umwana urushya nk’uyu birutwa no kutirirwa mubyara !” ayo magambo yagumye mu mutwe ntekereje ko njye nsaba ngo wenda njye ndara nicaye umwana ari kurira ariko mbone urubyaro, ikiniga cyaranyishe mu modoka nshaka kurira ariko ndihangana”

Andi magambo yankomerekeje nibuka ni ayo nabwirwaga na mabukwe kuko we ntiyanihishiraga yarazaga akambwira ngo ngiye kuzaca umuryango burundu, ngo ibyiza ni uko umuhungu we yanyirukana akazana undi mugore ubyara.

Si ayo yonyine hari n’andi yankomeretsaga hakaba n’igihe wenda inshuti zanjye ziyambwira zitazi ko biri bumbabaze ariko burya umuntu ufite ikibazo cyo kutabyara we aba yumva ari nko kumushinyagurira.

Maze imyaka hafi itandatu nshyingiwe narabyibushye cyane noneho inshuti zanjye zambona kuko zabaga zizi ikibazo nagize bagatangara bati noneho Imana ishimwe byaciyemo, abandi bati twitegure ibikoma n’andi magambo babwira umuntu utwite.

Nabyo byanteraga agahinda ariko icyo gihe ho sinari nkibabara cyane kuko nari ntangiye kwiyakira, ariko na none ntikabura kuko kumva abantu bakubwira ko utwite kandi wowe uzi ko byanze ntibyabura kukubabaza.

Ibyo ni bimwe mu byo uyu mubyeyi Imana yakoreye ibitangaza akaza kubyara abana 2 avuga ko byamubabazaga mu myaka 12 yamaze yarabuze urubyaro, gusa na none asaba abantu bose muri rusange kujya bitondera amagambo babwira abantu batabyara kuko yaba umugore cyangwa se umugabo bose bakomeretswa nayo

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe