Ibintu biranga umugore uzagera ku ntego ze z’ubuzima

Yanditswe: 09-09-2015

Buri mugore agira icyo yita intego cyangwa se intsinzi ye ku giti cye. Gusa abenshi bafite ibibaranga bahuriyeho bibafasha kugera ku ntsinzi zabo.

Mu kinyamakuru cyitwa Huffingtonpost.com bakusanyije ibitekerezo by’abagore bageze ku ntego zabo maze basanga igihe barwanaga no kuzigeraho bararangarwa n’ibi bikurikira :

Gukunda ibyo bakora : mu gitabo cyitwa “The creative Habit” bavuga ko niba umuntu adakunda ibyo akora bizamugora kumva ko ashaka gutera imbere muri byo. Ariko mu gihe ukunda ibyo ukora bizakorohera gushakisha uko wabiteza imbere kandi ubikore wumva unezerewe.

Usanga badatekereza ko ibyo bakora bigomba guhora ari nta kosa ribirimo (they don’t expect perfection) : ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi batakaza umwanya mu kugerageza kuba abantu batagira ikosa nyamara ngo ibi birangirira mu mubabaro. Umugore uzagera ku ntego ye aba aziko rimwe akora ibitagira ikosa ejo hakaba hazamo ikosa .

Rimwe na rimwe bariyobora : ahanini abagore bagera ku ntego zabo baba barabonye ko kwiyobora no kwishyiriraho amategeko yabo bizabafasha kugera ku byo bifuza. Kwiyobora ntibivuze ko mu gihe ufite uwuguha amategeko utamwumvira ahubwo wiha imirongo ngenderwaho izagufasha kubahiriza amategeko uhabwa bikagufasha kumva ko umeze nk’uwiyobora.

Baba barashatse neza cyangwa se ntibashake na rimwe : Kugera ku ntego z’ubuzima ufite urugo rubi usanga bigoye, ari nayo mpamvu uzasanga umugore wageze ku ntego ze ari wa mugore ufite urugo rwiza cyangwa se akaba atarigeze ashaka.

Bahorana icyizere ko bazagera ku ntego zabo : Biragoye ko wagera ku ntego zawe mu gihe nta cyizere ufite ko uzagera ku ntsinzi yazo. Hatitawe ku gihe bizagutwara ngo uzigereho icyizere kiri mu bintu bya mbere bizagufasha kuzigeraho.

Ntibagira ubwoba bwo guhura n’ibihombo : mu nzira yo kugera ku ntego wihaye hari ubwo ushobora guhura n’ibihombo bikaba aribyo bikwigisha bikagucira inzira yo gukomeza kujya imbere kugeza ugeze ku ntego zawe. Gusa na none kudatinya ibihombo ntibivuze ko utabanza gutekereza neza ku byo ugiye gukora kuko hari ubwo uba ubibona ko harimo ibihombo.

Ntibacika intege : umuntu ucika intege biragoye ko yagera ku ntego ze kuko atazabura ibimuca intege. Urugero umwanditsi w’ibitabo bya Henry Potter agitangira ku byandika yangiwe n’amazu asohora ibitabo agera kuri 12, ariko ntiyigeze acika intege yarakomeje kugeza ageze ku ntego ye.

Bita ku buzima bwabo : kurya neza, gukora imyitozo ngororamubiri, gufata ikiruhuko n’ibindi bituma umuntu amererwa neza mu mubiri ni bimwe mu biranga abagore bageze ku ntego z’ubuzima zabo. Kugera ku ntego z’ubuzima rero ntibivuze gukora utaruhuka kuko kugira ubuzima bwiza biri mu bigufasha kugera ku ntego zawe.

Kugira gahunda : bimwe mu bituma abagore batagera ku ntego zabo harimo kutagira gahunda kuko usanga umugore aba afite inshingano nyinshi iyo atazikoreye gahunda rero usanga byose byapfuye. Ibyiza ni ukugira gahunda, umwanya w’akazi ukaba uw’akazi, uwo kwita ku bana no ku rugo ukaba uwo kubitaho utabivanze n’iby’akazi,

Kugira ihuriro n’abantu b’ingirakamaro : Ni byiza kuba ufite ihuriro ubarizwamo cyangwa se abandi bantu baguha ibitekerezo kugirango urusheho kugera ku ntego zawe. Ni byiza kandi kugira inshuti kuko niyo wacitse intege ubona abagutera umwete.

Gushimira ababafasha kugera ku ntego zabo : nta muntu n’umwe ubaho wifasha kugera ku ntego ze adafite abamufasha ku ruhande. Uzasanga umuntu wageze ku ntego runaka afata umwanya agashimira abamufashije ndetse n’igihe bitagezweho neza ni byiza gushimira buri muntu wagufashije gutera intambwe mu buzima.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe ko biranga by’umwihariko abagore bageze ku ntego zabo ndetse n’abari mu nzira zo kuzigeraho

Source : Huffingtonpost
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe