Yamina Karitanyi na Hope Tumukunde bagizwe abambasaderi

Yanditswe: 10-09-2015

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, yateraniye muri Village Urugwiro kuwa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2015, Inama y’Abaminisitiri yasabiye abantu 4 bakurikira guhagarira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi barimo abagore babiri,Yamina Karitanyi na Tumukunde Hope.

Amb.Karitanyi Yamina

Karitanyi Yamina yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, akaba yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza,dore ko Atari ubwa mbere ahabwa kuba ambasaderi kuko yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya kenya. Akaba yasimbuye Ambasaderi Nkurunziza Williams wari usanzwe kuri uwo mwanya kuva mu mwaka wa 2013.


Madamu Hope Tumukunde

Undi mugore wasabiwe kuba Ambasaderi ni Tumukunde Hope,asanzwe ari umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.akaba yasabiwe guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Ethiopia,aho azaba asimbuye Protais Mitali wahoze ahagarariye u Rwanda muri iki gihugu,nyuma akaza guhunga

Mu bandi bagore bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi harimo Madamu Belise KARIZA wabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo,mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Hari kandi Madamu UWIZEYE Solange,yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibijyanye n’imiyoborere n’imitangire ya Serivisi, mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB

Madamu NYIRANZEYIMANA Virginie yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gusubirishamo Ibyemezo by’Inkiko, mu biro by’umuvunyi mukuru.

Madamu GATAYIRE Marie Claire yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Gusakaza no Gushyingura ibyavuye mu Bushakashatsi,mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda/RAB

Aba nibo bagore bashyizwe mu mynaya y’ubuyobozi mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Nzeli 2015.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe