Uwatekeraga Umwamikazi Elizabeth yavuze amafunguro akunda yamufashije kuramba

Yanditswe: 10-09-2015

Nyuma y’uko umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth II aciye agahigo ko kuba ariwe mwamikazi utinze ku ngoma mu bami bose Ubwongereza bwagize, uwahoze amutegurira amafunguro wabikoze mu myaka 11 yavuze amafunguro atajya abura ku meza y’umwamikazi ari mu byamufashije kuramba akaba amaze imyaka 63 ku bwamikazi.

Chef w’igikoni Darren McGrady w’imyaka 52 yatekeye umwamikazi imyaka isaga 11 akaba yatangaje ko muri iyo myaka yose yamaze atekera umwamikazi hari amafunguro atarajyaga ahinduka ngo abe yabura mu ifunguro ry’umwamikazi.

Chef Darren yavuze ko iyo umwamikazi yishimiye gusangira n’abandi akunda kurya ibiryo birimo crème cyangwa se bitekeshejwe amavuta ya beurre naho mu gihe ari wenyine ari kwisangiza agakunda kurya inkoko yumutse yaba yokeje cyangwa se yumukijwe mu bundi buryo, akayirisha salade.

Darren yakomeje avuga ko ahanini umwamikazi adakunda gutanga amabwiriza y’ibyo ari burye dore ko ngo ahanini akunda kureka abashyitsi be bakaba aribo bahitamo ariko na none muri kamere ye akunda gufata amafunguro agamije kwiyitaho atari bya bindi byo kwimara inzara.

Darren kandi avuga ko umwamikazi na none ahitamo amafunguro ajyanye n’igihe nk’urugero mu gihe cy’ubushyuhe akunda kwirira imbuto z’inkeri.

Gusa na none ku rundi ruhande ngo hari ibiryo umwamikazi Elizabeth II adakunda harimo ibirayi uko byaba bitetse kose.

Kuri ubu Chef Darren yamaze kwandika igitabo kivuga ku bihe yagiriye mu gikoni cy’ibwami dore ko yanatekeraga igikomangama Diana, mbere yo kwitaba Imana.

Source : dailymail
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe