Salade ya laitue n’inanasi

Yanditswe: 10-09-2015

Ubusanzwe imbuto zikorerwa salade ukwazo abenshi bazi ku izina rya macedoine ariko hari n’igihe uzivanga n’imboga zikavamo salade nziza iryoshye, irimo intungamubiri kandi ibereye ijisho.

Dore uko wategura iyo salade :
Ibikoresho

  • Laitue 1
  • Inanasi ½
  • Oranges 2
  • Mayonnaise

Uko bikorwa

  1. Tegura laitue uyironge uyikate
  2. Hata inanasi nayo uyikatemo udusate
  3. Tonora oranges uzikatemo 2
  4. Bishyire m gikoresho ukoreramo salade uvangemo na mayonnaise ucuguse byose byivange

Byakuwe mu gitabo cyitwa : la cuisine aux pays du soleil, bishyirwa mu Kinyarwanda na
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe