Imyenda y’abantu banini kandi bagufi itagaragaza ubugufi bwabo

Yanditswe: 10-09-2015

Hari ubwo usanga umuntu abyibushye kandi ari na mugufi,ndetse akajya yumva afite ipfunwe ry’ubugufi bwe maze yajya kugura umwenda runaka akabura amahitamo cyane cyane ku bagore n’abakobwa,ariko hari imyenda ibera bene abo bantu ndetse ntigaragaze ubugufi bwabo,iyo babona bukabije.

Burya umuntu mugufi kandi ubyibushye yakwambara ikanzu ndende igera ku birenge kandi irekuye,uyu mwambaro ubere abantu bagufi kandi babyibushye.

Ufite ipfunwe ry’ubugufi n’ubunini kandi wakwambara,ijipo ndende iri kuri taye ndetse n’agapira k’amaboko maremare kandi kagufashe maze ukabyambarana n’inkweto zijya kuba ndende ariko bidakabije.

Ushobora kandi kwambara isarubeti ndende irekuye buhoro ariko hejuru idafite amaboko ahubwo ikoze nk’isengeri,maze ukayambarana n’inkweto ndende.

Ushobora kandi nanone kwambara isarubeti irekuye cyane,isabagiye igice cyo hasi ukaba wakekako ari ikanzu ndende wambaye kandi no hejuru ikoze nk’ikanzu irangaye mu ijosi ariko ifite amaboko magufi.

Ubundi nanone wakwambara ipantaro ya jeans y’icupa,ugashyiraho agapira karekuye buhoro kandi gafite amaboko agera mu nkokora,maze ukabyambarana n’inkweto ndende.

Iyi niyo myambaro yo kwambarwa n’umukobwa cyangwa umugore ubyibushye kandi ubangamirwa n’ubugufi bwe,maze ugasanga bwa bugufi budakabije,ndetse akaba aberewe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe