Marissa Mayer, umuyobozi mukuru wa Yahoo !

Yanditswe: 11-09-2015

Marissa Ann Mayer, niwe kuri ubu uyobora yahoo !, kaba yaratangiye kuyiyobora kuva muri 2012. Mbere yo kuba umuyobozi wa Yahoo ! akaba yarakoze indi mirimo myinshi itandukanye irimo no kuba yarabaye umuvugizi w’urubuga rwa google.

Muri 2014 Mayer yashyizwe ku rutonde rw’abantu bakize bari munsi y’imyaka 40 akaba yaraje ku mwanya wa gatandatu. Muri uwo mwaka kandi yashyizwe ku rutonde rw’abagore bakomeye ba rwiyemezamirimo ku isi akaba yaraje ku mwanya wa 16.

Mayer yavukiye muri Wausau, Wisconsin muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yaravutse tariki ya 30 Gicurasi, 1975. Mayer yakuze ari umwana udakunda kuvuga , ucecetse cyane ariko ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye yaje kuyafatanya n’ishuri ryo gucuranga piano no kubyina bikaba aribyo ahanini byamufashije gushira ubwoba arashabuka.

Ibyo byatumye aza kuba n’ubuyobozi wa club yigaga icyespanyore muri ishuri yigagaho ndetse aba n’umuyobozi w’itsinda ryakoraga ibiganiro mpaka . Mayer kandi yari umwana uzi ubwenge cyane kuko yahoraga abona amanota meza mu bugenge, imibare, ibinyabuzima n’ubutabire.

Arangije amashuri ye yisumbuye, Mayer yatoranijwe mu banyeshuri bitabiriye ingando y’urubyiruko rwize ibijyanye n’ubumenyi yabereye I Virginia.

Mu buzima bwe, Mayer yumvaga azaba umuganga w’abana akaba yarakurikiranye amasomo y’ubuganga muri kaminuza ya Stanford ariko nyuma aza kwiga ubumenyi.

Ubwo yari muri kaminuza kandi yakomeje kwitabira ibiganiro mpaka, akabyina mu itorero rya kaminuza ndetse akabifatanya no kuba umukorerabushake ku bitaro by’abana.

Mayor yasoje amashuri ye ya kaminuza afite amanota yo hejuru mu masomo y’ubumenyi akaba yaranarangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo ya computer science mu 1999.

Amaze kubona impamyabumenyi ya kaminuza, Mayer yakoze utuzi turenze 14, muri two harimo kuba umwarimu muri kaminuza ya Carnegie Mellon kugeza ubwo yaje kuba umwe mu bakozi ba google mu 1999 akaba ari we mugore wa mbere wabonye umwanya ukomeye muri google akaba ari mu bayobozi bagize uruhare mu iterambere rya google.

Muri 2002, Mayer yatangije gahunda yo guhugura abandi bantu bashya bafite impano bakabigisha ibijyanye n’ubuyobozi, muri iyo gahunda hari benshi bungukiyemo kandi bakabona utuzi dukomeye kubera ubumenyi bakuye muri iyo gahunda.

Mayer yagize uruhare runini cyane muri program zimwe na zimwe za google nka google search, Google Images, Googles news, google maps, google books, google product search, google toolbar, iGoogle na Gmail.

Mayer yabaye umuyobozi wungirije wa Google Product Search kugeza muri 2010 akaba yarakoze ako kazi anigisha muri kaminuza ya Stanford

Kuva mu kwezi kwa karindwi muri 2012 nibwo Mayer yagizwe umuyobozi mukuru wa Yahoo ! Akimara kugera ku buyobizi akaba yarashyizeho gahunda ifasha abakozi ba yahoo ! Kugaragaza ibibazo byabo bagirira mu kazi.

Mu buzima busanzwe Mayer arubatse akaba yarashyingiranywe na Zachary Bogue bakaba bafitanye umwana umwe gusa ubu uyu mugore w’imyaka 40 aritegura kwibaruka umwana we wa kabiri.

Ibintu bya mbere ashyira imbere harimo Imana dore ko ari umukristu wo mu itorero ry’abaruteri(Lutherans), hagakuriraho umuryango, ku mwanya wa gatatu hakaza akazi.

Source : Wikipedia
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe