Isakoshi y’ibara ridasa n’imyenda

Yanditswe: 11-09-2015

Muri iyi minsi kujyanisha imyenda n’amasakoshi yo mu ntoki,ku bakobwa n’abadamu bisigaye byaraharurutswe,ahubwo hagezweho gutwara isakoshi nini kandi y’ibara rimwe,idafite aho ihuriye n’amabara y’imyenda wambaye.

Ushobora kwambara imyenda nk’ipantaro y’umukara n’ikoti ry’umweru maze ugatwara isakoshi nini yo mu ntoki y’ibara ry’umutuku kandi ukabona uberewe.

Ushobora kandi kwambara ikanzu ndende y’ibara rimwe,tuvuge nk’umuhondo maze ugatwara isakoshi y’ibara rya move.

Nanone kandi wakwambara ipantaro y’umukara n’ikoti ry’umutuku maze ugatwara isakoshi y’ibihogo.

Ushobora nanone kwiyambarira ijipo ya droite y’umukara maze ugatebezaho agapira cyangwa agashati k’amaboko maremare k’ibara rimwe,ugafata n’isakoshi y’umuhondo.

Wakwambara nanone ijipo ya droite y’umukara ugashyiraho n’ishati y’amabara menshi,maze ugatwara isakoshi y’ibara ry’icyatsi kibisi kitanangiye.

Uku niko abakobwa n’abadamu,basigaye bambara maze bagatwara amasakoshi adafite aho ahuriye n’imyenda bambaye,kuko kuyajyanisha n’imyenda bitakigezweho.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe