Uko umubyeyi w’umukristu yakwigisha abana be ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe: 12-09-2015

Ababyeyi b’abakristu batekereza ko badashobora kwigisha abana babo ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere nyamara hari uburyo bwiza wakoresha ukigisha umwana wawe ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwa gikiristu.

Ni nde ukwiriye kwigisha abana ibyerekeye ibitsina ? Bibiliya ivuga ko iyo ari inshingano y’ababyeyi, kandi hari benshi babonye ko ibitekerezo bikurikira byabafashije kubigeraho :

  • Ntukumve ko ari ugushira isoni. Bibiliya ivuga ivuga yeruye ibyerekeye ibitsina hamwe n’imyanya ndangabitsina. Nanone Imana yabwiye abari bagize ishyanga rya Isirayeli ko ibyo na byo “abana” bagomba kubyigishwa .Ugomba gukoresha amagambo yiyubashye, atari ya yandi yumvikanisha ko kuvuga amazina y’imyanya ndangagitsina ari ibintu biteye isoni.
  • Jya ubigisha buhoro buhoro. Aho kugira ngo ufate umwanya muremure wigisha umwana wawe uri hafi kuba ingimbi cyangwa umwangavu umubwira ibyerekeye ibitsina, tangira hakiri kare ugende ubimusobanurira ukurikije ikigero agezemo n’ibyo ashobora kwiyumvisha.
  • Bigishe amahame mbwirizamuco. Ku ishuri hatangirwa amwe mu masomo arebana n’ubuzima bw’imyororokere. Icyakora, Bibiliya itera ababyeyi inkunga yo kwigisha abana babo amazina y’imyanya ndangagitsina, ariko ikanabasaba kubigisha uburyo bukwiriye bwo kubikoresha
  • Jya utega amatwi umwana wawe. Umwana wawe nakubaza ikibazo ku byerekeye ibitsina, ntukamwereke ko wumiwe cyangwa ngo uhite umukeka amababa. Ahubwo ujye ‘wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’

Source : JW

Ibitekerezo byanyu

  • Nanje naramaze gutahura neza ko abantu benshi badafata umwanya wo kuganira mungo zabo ivyerekeye ubuzima bw’imyororokere.Nino gituma hama des complications.barahahamira amatunga mugabo Barbara ko muriza dialogue hari itunga rirama nibaganire :@

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe