Inyama za filet zirimo imboga

Inyama ya filet ni inyama y’iroti ariko yo iba yorosshye cyane ku buryo itekwa mu gihe gito ikab irahiye. Ushobora akuyitekana n’imboga ikavamo ifunguro ryiza, riryoshye kandi rifite intungamubiri.

Dore uko wategura iryo funguro
Ibikoresho

  • Igitunguru 1
  • Karoti 1
  • Broccoli 1
  • Igitunguru cyo puwaro ugakata hamwe h’umweru gusa ntugeza ku cyatsi
  • Soy sauce ya light ibiyiko 2,5( iba irimo umunyu mwinshi cyane)
  • Soy sauce ya dark ubiyiko 2 ( nta munyu ubamo kab ariyo mpamvu ari byiza kuyivanga n’iya light)
  • Tungurusumu udusate 3
  • Tangawizi gato karapye
  • Agasukari akayiko 1
  • Ifu y’ibigori ariko itari kawunga akayiko 1 ko ku meza
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Fata tungurusumu, tangawizi soy sauce, ifu y’ibigori uvange bivemo isosi
  2. Kata imboga karoti izikate zihagaze
  3. Broccoli iyikatemo uduce duto duto ukuramo uturabo twayo
  4. Biza broccoli mu mazi iminota 2
  5. Katagura inyama mo udusate duto
  6. Shyira ipanu ku mbabura ushyiremo amavuta ushyiremo inyama, zimaze gufata irangi ufata za mboga ugashyiramo ukagaragura nazo zikamera nk’izihinduye irangi ho gato
  7. Sukamo ya sauce uvange
  8. Iyo ubonye imeze nk’ifashe wongeramo amazi cyangwa se umufa
  9. Shyiramo umunyu na poivre
  10. Bigaburane n’umuceri utogosheje utarimo amavuta

Byatanzwe na Eugenie, umutoza mu guteka akaba n’umuyobozi wa Home Appetit
Tel : 0785094803