Imyenda igezweho ya karokaro n’uburyo bwo kuyijyanisha

Yanditswe: 13-09-2015

Imwe mu myenda ugezwho muri iyi minsi harimo n’ifite amabara ya karokaro,irimo amashati,amajipo,amakanzu n’amapantaro ariko kandi iyi myenda ikagira n’uburyo bwo kuyijyanisha n’indi myambaro uyambaranye.

Ushobora kwambara ipantaro ya karokaro y’utubara duto,igizwe n’amabara y’umweru n’umukara,maze ukayambarana n’ikoti ry’umukara kugira ngo ya mabara y’ipantaro abe ajyanye n’ay’ikoti wambaye.

Hari kandi kwambara ishati y’amabara ya karokaro ariko ajya kuba manini maze ukayambarana n’ijipo y’ibara rimwe muri amwe agize ishati

Ushobora kandi kwambara ijipo ya karokaro y’amabara mato ya droite,iri kuri taye kandi ya mini ku bazikunda,maze ukambarana n’agapira gafite ibara rimwe risa n’irya ya jipo.

Hari kandi kwambara ijipo itaratse ifite amabara ya karo karo y’amabara manini,maze ukayambarana n’umupira w’ibara rimwe risa na rimwe mu y’ijipo.

Ushobora kandi kwambara costume y’ipantaro n’ishati y’amaboko magufi kandi bikaba bifite amabara ya karokaro byose bisa.

Wakwambara nanone ikanzu ya karokaro ikoze nk’ishati,ndetse idafite amaboko maze hasi ikaba isumbana,igice cy’imbere kitareshya n’icy’inyuma

Iyi ni imwe mu myambaro y’abakobwa n’abadamu igezweho ifite amabara ya karokaro,manini cyangwa mato,ndetse bayayijyanisha n’indi myambaro ijyanye n’amabara agaragara muri karokaro.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe