Amashati ya blouse y’amaboko n’ibyo bayambarana

Yanditswe: 14-09-2015

Amashati ya blouse ni imyambaro imaze igihe kitari gito agezweho ku bakobwa n’abadamu kandi ahora asimburana bitewe n’uburyo akoze,ariko noneho muri iyi minsi hagezweho afite amaboko maremare kandi afite ukuntu ateye ku makora yayo akenshi afunganye mu ijosi.

Usanga rero abakobwa benshi bakunze kwambara ishati ya blouse y’amaboko maremare,ifite umushumi bafungiramu ijosi,maze hasi akambaraho ipantaro y’ijinisi.

Abandi bakunze kwambara ishati ya blouse ifite amaboko maremare nayo ifungwa mu ijosi,maze hasi bakambaraho ipantaro idoze mu gitambaro cya koto’’ cotton’’,izwi ku izina rya pantacourt,bagatebeza

Naho abandi usanga bambara ishati nk’iyi ya blouse y’amaboko kandi idafite ikora,maze bakayambarana n’ijipo ya droite kandi ya mini,bagatebeza cyangwa ntibatebeze bitewe n’icyo umuntu akunda.

ubundi kandi usanga abandi bakunze kwiyambarira bene iyi shati ikoze nk’izi ariko yo ifite ukuntu irekuye,maze bakayambarana n’ijipo ngufi itaratse kuko izo jipo nazo zimaze iminsi zigezweho cyane.

ubundi kandi hari abandi bambara iyi shati ya blouse y’amaboko maremare,maze bakayambarana n’ijipo ya droite iri kuri taye,idoze mu gitambaro cya danteri.

iyi niyo myenda abakobwa n’abadamu bakunze kwambarana n’amashati ya blouse y’amaboko maremare,afungwa mu ijosi kandi adafite ikora,bakayambara ahantu henshi cyane cyane mu minsi y’akazi kandi ukabona uyambaye aberewe.

NZIZA Paccy

.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe