Abanyamakuru barashishikarizwa gukora inkuru z’ubucukumbuzi ku bana

Yanditswe: 16-09-2015

Mu mahugurwa y’abanyamakuru y’iminsi 2 yabaye tariki ya 14-15 Nzeli yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF,ufatanije n’inama nkuru y’itangazamakuru’’Media High Council’’,abanyamakuru basabwe kongera ingufu mu gukora inkuru z’ubucukumbuzi ku bana.

Aya mahugurwa akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti ;’’invetigative reporting on children issues’’aho abanyamakuru babwiwe ko bagomba gukora inkuru zirebana n’abana kandi mu buryo bw’ubunyamwuga ndetse habanje gukorwa ubucukumbuzi ku makuru bagiye gutangaza.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa UNICEF, bwana Dr.Oliver Petrovic yibukije abanyamakuru ko aribo ntumwa za mbere mu kugira uruhare mu kurinda umwana no gukangurira abantu kwita ku mwana by’umwihariko kuko aribo babasha kugera ku mbaga nyamwinshi icyarimwe kuko itangazamakuru rikurikiranwa na benshi.

Bimwe mu byo bihanangirijwe harimo Kwirinda gutangaza ko kwerekana amashusho y’abana bahohotewe ,Gukora inkuru zijyanye n’udushya tw’abana,izijyanye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana,kutinjira mu buzima bwite bw’umwana,kwirinda amakuru ashobora gutera umwana ibibazo,gutekereza ingaruka zose zishobora guterwa n’inkuru wakoze ndetse no gukora inkuru zumvikana kandi zifite ireme kandi zifitiwe gihamya.

Ku bijyanye no kugaragaza amafoto n’amashusho yerekana umwana,abanyamakuru basobanuriwe ko bitemewe kugaragaza umwana yambaye ubusa,arwaye,ari mu buzima bubi n’ibindi nk’ibyo ngo binyure mu bitangazamakuru.

Abanyamakuru kandi banasobanuriwe uburyo bwo kubaza ibibazo umwana mu gihe umukeneyeho amakuru runaka wirinda kumutera ubwoba ,kumusaba uburenganzira,kumujyana ahiherereye mukaganira,kumubaza ibibazo byoroshye gusubiza,gukoresha imvugo yoroheje,kwicisha bugufi ukisanisha na we,kandi ukamusubiza neza icyo akubajije kuko umubaza nawe akubaza.

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa,baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye,byaba ibyandika,amaradiyo ndetse na televiziyo biyemeje kuzakora neza umwuga wabo,kandi baharanira kwita ku mwana aho ava akagera ndetse banagira uruhare mu kumurinda no gukumira ikintu cyose gishobora kubangamira umwana,babinyujije mu nkuru bakora kandi bakora ubushakashatsi ku bihishwe kuko aribyo bivamo amakuru.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe